Mu gihe kuva tariki 7 Mata 2024, hazatangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruraburira abakoresha imvugo zisesereza abarokotse Jenoside ko batazihanganirwa na gato.
Uru rwego rwagaragaje ko muri iyi myaka hasigaye hagaragara abakora ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishingiye ku kubwira abayirokotse amagambo abasesereza n’ashengura umutima.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry ,ubwo yari mu kiganiroWaramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata kuri RBA, yagaragaje ko mu gihe cyo kwibuka hari abakoresha imvugo zishengura imitima yabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko kuri ubu uburyo abarokotse bibasirwamo, bitandukanye n’ibyo mu myaka yatambutse.
Urugero ni nk’uko mu myaka yatambutse hakunze kugaragara ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo kubakubita, gutera amabuye ku nzu zabo, kwangiza ibyabo birimo imyaka n’amatungo n’ibindi mu gihe kuri ubu hasigaye hariho ibikorwa binyujijwe mu magambo asesereza cyangwa ashengura umutima.
Dr Murangira ati “Abantu ntibakihanganira amagambo cyangwa ibikorwa bigize ibyaha by’ingebitekerezo ya Jonoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.Ntabwo n’ayo magambo akomeretsa azihanganirwa. Kandi ayo magambo nayo ntabwo akivugwa ku mugaragaro nka mbere, kuko abayavuga bazi neza ko inzego zibakurikirana.”
Dr Murangira avuga ko iyo hakozwe ubusesenguzi usanga abantu bakunze kwibasira abarokotse Jenoside bababwira amagambo abashengura umutima , abenshi ari ababa badoshobotse muri sosiyete.
Yavuze ko ngo hari n’abo usanga barafungiwe kugira uruhare muri Jenoside nyuma bafungurwa, bakanga guhinduka cyangwa se akaba ari abantu bafite abo mu miryango yabo bafunze kubera kugira uruhare muri Jenoside.
Ati “Ikindi, umubare munini w’abakora ibyo byaha usanga hari ikiba cyasembuye, amakimbirane ashingiye ku bintu bitandukanye, igihe cyo kwibuka cyagera ugasanga aribwo ashatse kumutoneka.”
Kugeza ubu abenshi bakomeje kugenda bahindura imyumvire biturutse ku bushake bwa Leta ikomeje gushyiramo imbaraga mu kubanisha neza abanyarwanda.
Tanga igitekerezo