Umunyapolitiki Vital Kamerhe yaraye atorewe guhagararira ihuriro Union Sacre de la nation mu matora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kamerhe wakunze kwibasira u Rwanda, asanzwe ari Visi-Minisitiri w’Intebe wa RDC ndetse na Minisitiri w’Ubukungu.
Ni inshingano yahawe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi nyuma yo kuva muri gereza yagiyemo ubwo yari umuyobozi w’ibiro bye. Kamerhe yari yarafunzwe akekwaho kunyereza za miliyoni z’amadorali ya Amerika yari yariswe aya "gahunda y’iminsi 100 ya Tshisekedi".
Uyu munyapolitiki uri mu bafite ijambo rikomeye muri Congo, yatorewe guhagararira ihuriro Union Sacree de la nation mu matora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma yo guhigika ku bwiganze bagenzi be bari bahataniye uwo mwanya.
Aba barimo Christophe Mboso usanzwe ari Perezida w’iriya nteko cyo kimwe na Modeste Bahati Lukwebo uyoboye Sena ya RDC kuva mu myaka itatu ishize.
Amatora y’ibanze yabaye mu ijoro ryacyeye yasize Kamerhe atowe n’abadepite 183 muri 372 bagize ihuriro Union Sacree risanzwe ribamo amashyaka arimo UDPS riri ku butegetsi.
Mboso wari wakoresheje u Rwanda nk’iturufu yo kwiyamamaza ntiyigeze ahirwa, kuko yamukurikiye n’amajwi 113 na ho Lukwebo aba uwa nyuma n’amajwi 69.
Muri aya matora kandi habonetsemo imfabusa zirindwi.
Mu gihe Vital Kamerhe uhabwa amahirwe yo kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo yaba atowe, si bwo bwa mbere yaba akoze izo nshingano kuko yayoboye Inteko Ishinga Amategeko ya Congo kuva muri 2006, kugeza muri 2009 ubwo yeguraga.
Tanga igitekerezo