Nigeze kuvuga ko umukino ubera mu kibuga cya politiki utoroshye kuwukina kuko wiberamo amacenga menshi kandi akomeye. Ni nk’amayobera, ariko atari yayandi matagatifu kiliziya itwigisha, iyo igeze aho nayo ubwayo iba yabuze ibisobanuro.
Ibya politiki nta muhanga wabyo. Uko wagera ku butegetsi kose , byanze bikunze abaturage barakuyoboka bakakuramya, bakakubyinira, bakakuririmbira kakahava. Byagera mu matora byo bakaguhundagazaho amajwi hafi kwegera 100% maze ukaba wagereranwa n’Imana kandi bidashoboka kuko ari imwe rukumbi, igira gufuha gukomeye. Iyo abaturage bagushimagiza ukigezweho babivuga neza bagutaka, ko Imana yabo ariyo yakubahaye bitwaje ngo ubutegetsi bwose buva kuri yo. Bishatse byaba byo kuko baba bemera bibiliya, bakiyubagiza ko hari n ubuva ku mutware w umwijima ( satani).
Ikijya kinyobera kandi kinkantangaza muri ibyo kugeza ubu n’ uko nagiye mbona hirya no hino umutegetsi wese ujyaho, amaze kugundira, aryoherwa n’ uko afatwa n’abaturage kugeza yibagiwe ko umunsi umwe iherezo rishobora kuzaba ribi ibintu byari uburyohe bigahinduka umubirizi, maze bugashyirwaho akadomo.
Mbese ku baturage ubutegetsi bwose kuva ku Mana, bwacya ukagira ngo bwavuye kuri satani. Kuribo bakira ibije byose bakaba ba "nyamujyiyobigiye" ! Ntimugire ngo ndibeshya kuko ingero zirahari zibyerekana kandi ntacyo mfa nabo, nanjye ndabuyoboka uko buje, nta shyari mugirira. Ntaho se mumaze iminsi mwumva abaturage bigaragambya bakiroha mu mihanda yose y’igihugu kugeza umukuru w’igihugu ( bakundaga) avuyeho cyangwa agafata iy’ubuhungiro, agafungwa cyangwa akicwa ( akaba abaye umwanzi, ruharwa) ukibaza imbaraga yari afite mbere aho zagiye bikakuyobera.
Nta gushidikanya nuko ahenshi ubutegetsi bwubakira ku kinyoma cya politiki aho abategetsi bifatira mu gakanu abo bayobora bagamije kugundira ubutegetsi no kwirira ku byiza by’igihugu (bamwe banyereza umutungo no kunyunyuza imitsi y’abaturage). Bityo ukuri kukazima! Muri Bourkinafaso, Algeria, Sudan ni ingero za vuba aha. Aho ntimwumvise ko Gen. Al- Bashir, ubwo baherutse kumuhirika ku ubutegetsi basanze iwe mu rugo akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika yari aherutse guterura?
Blaise Compaoré arihe ubu? Umukambwe Bouteflika arihe ubu? Njya nibaza igituma abategetsi ibyo tugenda tubona batabibona bikababera isomo bagacisha make no kubaha abaturage kuko aribo shingiro ry ubutegetsi nyabwo. Byagaragaye ko iyo babishatse bakuruka bakagukuraho ukagwa ku gasi nk’uko twabibonye kuri Ghadaffi agwa mu mwobo na Bagbo mu mwobo yambaye isengeri, barabaye nk’inyaga. Abakiriho mwibuke ko ubutegetsi bwiza , nubwo mubirengaho, ari ubw’abaturage, bushyirwaho nabo kandi bubakorera.
Iyo umutegetsi wese atibutse iri hame rikomeye aryibuka abaturage bamweretse ububasha bwabo kuko niyo haba ibitambo amaherezo Imana iba ku ruhande rwabo ikabatara maze ikabakiza ubutegetsi bwabigometseho.
Ngarutse ku mutwe w’iyi nkuru, hari abakwibaza niba ntari nayobye. Reka da! Ibyo mperutse gusoma mu kinyamakuru RDCnews gikorera muri Congo cyanyibukije byinshi ku bijyanye n’imiyoborere muri Africa maze bintera gutekereza ku bategetsi bavuyeho nabi n’abagitegeka bishoboka ko bakorera nabi abaturage.
Muri RDCongo rero urujijo rukomeje kugaragara ku bwumvikane n’amasezerano y’ibanga yakomeje kuvugwa hagati ya Perezida uriho Antoine Félix Tchisekedi n’uwo yasimbuye Gen. Joseph Kabila Kabange.
Mu gihe abakongomani bakiri muri urwo rujijo no gutekereza kuri ayo masezerano, ejo bundi ku wa gatandatu ushize Joseph Kabila yanyuze mu muhanda munini wo muri Kinshasa witwa "Boulevard Lumumba" maze yakirwa n’ukivunge cy’abaturage batagira ingano bazamura amajwi aranguruye bati " garuka garuka garuka perezida wacu". Ubwo Kabila yari yitwaye mu mudoka ye arinzwe bikomeye n’umutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda abanyacyubahiro muri icyo gihugu. Muri ako gace nta yindi modoka yashoboraga kuhanyura kubera ubwinshi bw’abaturage bari uruvunganzoka. Byageze aho bashatse kumwegera amanuye ikirahuri cy’imodoka, abarinzi barabakoma ariko Kabila ubwe amwenyura n’inyinya ye, akanyamuneza kamurenze abwira abarinzi be ati " nimubareke"!
Abaturage bakomeje kumuririmbira, bararirimba bati: Raïs ( akabyiniriro ke, bivuga mu giswahili umukuru w’igihugu), wazanye amahoro, garuka garuka. Ibi byerekana ko bifuza ko yagaruka ku butegetsi akabayobora. Ntabwo byasobanuwe ariko iyo Kabila yaravuye niyo yaragiye cyangwa ubundi butumwa burenze yagejeje kuri abo baturage. Gusa Kabila amaze iminsi akora ibikorwa byatuma abantu bakeka ko yaba arimo gutegura uburyo bwo kuzagaruka ku butegetsi muri 2023 kuko agenda asura akenshi ibiro by’ishyaka rye PPRD nko muri Congo Central, aho yagaragaye atwaye moto mu mujyi kandi aho hose akahakirirwa n’abayoboke be benshi, ibikorwa bifatwa na bamwe nk’ ibimenyetso bibanziriza kwiyamamaza kwe.
Ibi by’uko abaturage bakira Kabila ku bwinshi nibyo abantu bakomeje kwibazaho cyane kuko nta gihe gishize mbere gato y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Ukuboza 2018, abo baturage aribo biraraga mu mihanda bamwamagana mu myigaragambyo yagiyemo abatari bake, amahanga akaba yaranenze inzego z umutekano uko zitwaye zihutaza abaturage no gukoresha ingufu z umurengera.
Ibyo byo guhinduka kw’abaturage nibyo byanteye kwibazaho niba Kabila afite uko yabigenje akiyunga n’abaturage cyangwa Perezida uriho umaze umwaka ayobora abaturage bakaba batamubonamo ikizere cyo kuzana impinduka nziza mu mibereho yabo, igihugu abaturage bakennye kandi gikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Abayoborwa nise ba ” nyiramujyiyo bigiye" turacyafite urugendo rurerure rwo gusobanukirwa ibya politiki n’uburiganya bukorwa muri urwo rwego ngo tudakurikira abategetsi buhumyi niyo baba batujyana mu mwobo cyangwa nk intama ijyanywe mu ibagiro. Kugira ubushobozi bwo kwanga politiki mbi no guhitamo mu bushishozi icyatugirira akamaro nibyo dukwiriye kwemera, twirinda ibinyoma n’inda nini z’abategetsi cyangwa abifuza kutuyobora. Ibya Tchisekedi na Kabila byanyibukije kandi ubufatanye abanyapolitiki, Moustafa Niasse na Macky Sall ubwo biyungaga bakishyiraga hamwe bagamije guhirika mu matora, umukambwe wari warabaye ubukombe ku butegetsi bwa Senegal, bityo babigeraho bafata ubutegetsi umwe aba umukuru w’igihugu undi aba Minisitiri w’Intebe.Uko barangizanyije muzabishake muzabibaze.
Amaherezo yo muri Congo ho ashobora kuzaba nk ayo mvuze yo muri Senegal yarangiye nabi, kuko bishoboka ko Tchisekedi atazakomeza kwemera ko ategekerwamo na mugenzi akanakoza gufatwa nka perezida kandi ariwe mukuru w’igihugu watowe (niba aribyo Koko). Twakwibutsa itegekonshinga rya Congo (ryavuguruwe na Kabila) riteganya ko uwayoboye igihugu aba umusenateri ubuzima bwe bwose kugeza avuyemo umwuka. Kugeza ubu akaba nta na rimwe senateri Joseph Kabila araterana mu Nteko na bagenzi be kandi badahwema gutera.
Ubwo Perezida Tchisekedi aheruka kugeza ijambo ku Nteko ishingamategeko imitwe yombi, ijambo ryagaragaza uko igihugu gihagaze mu mfuruka zacyo zose, abantu batari bake baramunenze aho yashimagije Joseph Kabila, babifata nko kuba amutegekeramo cyangwa kumutinya kuko agifite imbaraga zose akaba yamuhirika igihe icyo aricyo cyose abishatse.
Nyuma y’ibyo byose haribazwa ikizakurikira niba, Kabila yaba koko yifuza kugaruka ku butegetsi, niba kandi Tchisekedi atazaryoherwa nabwo ntabumuhe kandi wenda aribyo bafitanye mu masezerano. Gusa Kabila yiteguye neza kandi ntakizamukoma mu nkokora niba aramutse abyifuje kuko imyanya myinshi mu butegetsi ari iy ihuriro mpuzamashyaka FCC ayobora, akaba kandi abayobora intara abenshi ari abantu be barimo na murumuna we mu gihe mushiki we ari umudepite uyobora komisiyo y umutekano mu Nteko inshingamategeko. Biramutse byemeye
aba bategitsi bombi baba barakoresheje guhererekanya ubutegetsi mu bufifiko n’ amayeri, byumvikanyweho ( nka Putin) aribyo abareba kure bemeza ko mu matora habayemo uburiganya, aribyo bo bise " passation du pouvoir démocratique civilisé" .
RDC: Niba Felix Tchisekedi ndiho ni uko Yozefu Kabila andimo!http://bwiza.com/?RDC-Niba-Felix-Tc...
1 Ibitekerezo
rwasubutare Kuwa 27/12/19
Ibyo wandika bihishe iki? wakivuze nkumugabo ukareka kuzenguruka.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo