Kuri uyu wa 30 mata 2020, Umukuru w’Igihugu yaraye ashyizeho umwe mu bagize guverinoma, Prof. Nshuti Manasseh, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe. Prof. Nshuti Manasseh, si izina rishya mu mateka ya politiki y’u Rwanda no mu burezi . Yigeze kuba muri guverinoma mu bihe byashize anaba umurezi muri za kaminuza zinyuranye.
Urutonde bwiza.com twakoze amazina ye ntiyajemo atari uko atabifitiye ubushobozi cyangwa ubumenyi. Abakibyibuka muri iyo nkuru, havugwagamo ko gukora urwo rutonde bimeze nko gutera urusimbi kuko byose byaterwa n’ubifitiye ububasha, ari we Mukuru w’Igihugu. Ni muri ubwo buryo Prof. Nshuti yajemo nk’uturutse hanze y’urwo rutonde, mu bushishozi bw’Umukuru w’Igihugu, amakuye mu bandi Banyarwanda babifiye ubushake n’ubushobozi, ibintu twagarutseho byose byaterwa n’ufata icyemezo.
Isomo umuntu yakuramo ni uko u Rwanda rwibitseho abantu bafite ubumenyi bizwi kandi bigaragarira benshi ku buryo abahabwa inshingano ari benshi, umukoro ukomeye ukakaba ahubwo kugira uwo uhitamo kuko bose baba ari nk’abageni beza kandi wemerewe gutoranyamo umwe.
Tuvuye kuri ibyo, Prof. Nshuti si umuntu usanzwe n’ubwo asanzwe, kuko uburambe n’ubumenyi afite bimwemera kugira icyo akora cyatanga umusaruro ku mwanya yahawe muri guverinoma. Ibya politiki y’u Rwanda muri rusange n’akarere by’umwihariko, si ibintu bigoye kuri we kuko abisobonakiwe neza. Urebye neza azagira umumaro ku mwanya w’ubunyamabanga bwa leta burebana n’ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC.
Ni iki Abanyarwanda bakwiriye kwitega kuri we?
Prof. Nshuti Manasseh, birumvikana ko inshingano azihabwa n’uwamuhaye ubutumwa kuko aba azi aho ibintu bipfira n’aho bigenda neza. Ni byiza ko aje muri minisiteri ikomeye, atari uko irusha izindi, ariko ifite umwihariko wo gukora no kugaragaza ishusho nyayo y’igihugu, MINAFFET, amahanga akunze kumenyera u Rwanda biciye muri iyo minisiteri. Uko u Rwanda ruteye, ibyo rwagezeho n’ibigamijwe kugerwaho byose urwo rwego ni rwo ruvugizi. Ni yo mpamvu iyo minisiteri Nshuti ajemo ar yo ivugira guverinoma ibikorwa byayo bitandukanye.
Prof. Nshuti na Dr. Biruta asanzemo bakwiriye gufatanya bakaziba icyuho cyasizwe na Louise Mushikiwabo, ushimwa cyane kandi ukunzwe, kubera uburyo yayoboye neza iyo minisiteri. Yakunzwe cyane imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga bitewe n’ubuhanga bwe bwo kumenya kuvugira u Rwanda no gutuma ibyo rushaka bigerwaho muri "lobbying". Igihe cye, minisiteri ntiyigeze isinzira yaravugwaga cyane.
Ngarutse by’umwihariko kuri Nshuti Manasseh, ubu Abanyarwanda bamuhanze amaso cyane ku bibazo biri mu karere mu muryango wa EAC aho uca amarenga ko waba uri mu marembera.
Ibihugu bimwe na bimwe bifite ibibazo byihariye bishobora kugira ingaruka ku bindi bituranyi. Ibindi bifitanye ibibazo kimwe n’ikindi, hamwe wavuga ko birebana ay’ingwe. EAC, Nshuti ashinzwe, iri mu bibazo bya politiki n’imari bitayoroheye, ibintu biyidindiza ari nabyo bituma no guterana kw’inama zayo zo mu rwego rwo hejuru zinanirana.
Abanyarwanda kandi barifuza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda byabonerwa umuti uboneye nk’uko byemejwe mu masezerano ya Angola, aho abakuru b’ibihugu biyemeje kugarura umwuka mwiza maze abaturage bakongera kwambukiranya imipaka mu mudendezo. Ikibazo hagati y’u Rwanda n’u Burundi nacyo gikwiriye kwitabwaho kugira ngo naho ibintu birusheho kugenda neza. Ibi byose ni ibintu bitoroshye ariko kandi byoroshye kuko burya bikemurwa n’ubushake bwa politiki bw’abo bireba, abayobozi. Nta yindi nzira yakoreshwa usibye ibiganiro no gushyikirana binyuze muri dipolomasi.
Ikindi cyakwitabwaho ni ikirebana n’ingaruka za COVID-19 ubu zatangiye kwambukiranya imipaka y’akarere. Hakwiriye gutegura no guhuza ingamba muri urwo rwego kugira ngo iki cyorezo gikumirwe hatabayeho igihugu kimwe cyanduza ikindi. Ahasigaye ni ukwifuriza Minisitiri Prof. Manasseh imirimo myiza no kuzasoza neza inshingano yahawe, agaragaza impinduka nziza muri politiki mpuzamahanga y’u Rwanda.
1 Ibitekerezo
sezikeye Kuwa 01/05/20
Uyu mugabo ndamwemera kuba yaraminuje cyane kandi akigisha igihe kinini muli Kaminuza.Nizere ko kuba yarigishije muli Catholic University muli Kenya byatumye akunda Imana cyane.Nubwo twese twize,ikintu Imana yaturemye idusaba gushyira imbere ni "gushaka Imana",kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kutuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Tugomba kubifatanya n’akazi gasanzwe.Otherwise ntacyo byaba bimaze kubaho imyaka 70 gusa,hanyuma ukipfira ntuzongere kubaho.Waba urutwa n’igiti kitwa Sequoia [soma sekoya],kimara imyaka 4000.Muze dushake Imana dushyizeho umwete.Nibwo buzima nyakuri,ibindi ni ubusa.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo