Umusifuzi mukuru wayoboye umukino w’igikombe cy’Amahoro mu bagore wahuje Fatima na Gatsibo yatatswe n’abakinnyi ba Fatima.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo hari hakomeje imikino yo kwishyura mu gikombe cya Amahoro aho Gatsibo yari yakiriye Fatima yayitsinze mu mukino ubanza, ibitego 3-0.
Mu minota ya mbere ikipe ya Gatsibo yabonye igitego iza no gutsinda ikindi ku munota wa 52 aho byayisabaga igitego kimwe ngo umukino ugane kuri za penaliti.
Ubwo umukino waganaga ku musozo, umusifuzi yagiye guha ikarita itukura umunyezamu wa Fatima, Usanase Djamilla kubera gufata umupira yarenze urubuga rw’amahina.
Abakinnyi ba Fatima ntabwo banyuzwe n’iyi karita kubera imiterere y’ikibuga, aho bahise bataka umusifuzi bigateza imvururu mu kibuga.
Bivugwa ko muri izo mvururu hakubitiwemo uyu musifuzi wari ugiye gutanga ikarita itukura kuri Usanase Djamilla.
Polisi yahise yinjira mu kibuga mu rwego rwo guhosha izo mvururu aho Uwiragiye Chantal wari Kapiteni wa Fatima WFC yasunitse umupolisi bikaza kumuviramo kwambikwa amapingu.
Nyuma y’igihe kitari munsi y’iminota 10 y’imvuru, umukino waje gukomeza kandi nta yindi karita y’umutuku yatanzwe.
Kapiteni Uwiragiye Chantal wari wambitswe amapingu yaje gufungurwa akomeza umukino, urangira ari ibitego 2-0.
Kurangira gutyo ku uwo mukino, byatumye Fatima ihita ikomeza muri ½ ku bitego 3-2 mu mikino yombi.
1 Ibitekerezo
disipulini Kuwa 04/04/24
Byiza kabisa. Ahubwo kuki atagumye mu pingu? Agomba kujyanwa mu gihome
Subiza ⇾Tanga igitekerezo