Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, yegetse ku butegetsi bwamubanirije bwari buyobowe na Jair Bolsonaro urupfu rw’abana 500 b’abasangwabutaka ba Yonomami baba mu ishyamba rya Amazon rwabaye mu myaka mike ishize.
Mu midugudu iri hagati ya 200 na 250 iba muri Amazon, habarurwa abo mu bwoko bwa Yanomami bagera ku 35.000. Ni hafi y’umupaka utandukanya Venezuela na Brazil.
Nyuma y’amakuru avuga ko imirire mibi yugarije abo muri ubu bwoko, BBC ivuga ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Perezida Lula yasuye agace ka Roraima batuyemo hafi ya Venezuela na Guyana, avuga ko yatunguwe n’ibyo yahasanze.
Yasanze intandaro y’imibereho mibi y’abo muri Roraima n’imfu z’aba bana ari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bw’amabuye y’agaciro bwatangiye kuhakorerwa bitegetswe na Bolsonaro mu gihe yari ku butegetsi
Perezida Lula yagize ati: "Ntabwo ari ikibazo cy’ubutabazi, ibyo nabonye muri Roraima ni itsembabwoko. Ni icyaha cyateganijwe kuri Yanomami, cyakozwe na guverinoma itumva imibabaro, ari yo mpamvu naje hano mvuga ko tugiye gufata abasangwabutaka nk’abantu bacu."
Bivugwa ko abakozi bagera ku 20.000 bacukura amabuye y’agaciro arimo zahabu na diyama aho abasangwabutaka ba Yonomami batuye.
Tanga igitekerezo