Muri iki gihe cyo kwibuka isi yose yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.Bamwe mu bakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’abanyarwanda abandi bohereza ubutumwa mu rwego rwo kwifatanya kwibuka.
Mu bohereje ubutumwa harimo Perezida wa Kenya Wiliam Ruto wagaragaje ko u Rwanda nk’Igihugu gifite abaturage baranzwe n’umuhate n’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba ari icyitegererezo ku Isi.
Ni ubutumwa yoherereje u Rwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30, aho yashimiye by’umwihariko Perezida Kagame ukomeje kuyobora Abanyarwanda mu cyerekezo gishya.
Ntabwo ari Ruto washimye ibyo u Rwanda rwagezeho gusa, kuko na perezida wa Israel Isaac Hergoz wanaje kwifatanya n’u Rwanda ,abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, amushimira ko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi ari inshuti magara.
Abandi bakuru b’ibihugu batandukanye harimo Petr Pavel wa Chech Republic, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, Madame Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo, minisitiri w’intebe wa Ethiopia n’abandi baje kwifatanya n’u Rwanda.
Tanga igitekerezo