Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yiyemeje kubakisha ingoro-shami z’Umukuru w’Igihugu mu ntara zose, kugira ngo zizamurinde kujya yakirirwa muri za hoteli mu gihe azigiriramo uruzinduko.
Iyi yabivuze ku wa 5 Ugushyingo 2023 ubwo yatahaga ingoro yavuguruwe mu ntara ya Kirundo. Ni na yo yayoboreyemo inama y’abaminisitiri yigaga ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’igihugu kuri uyu wa 6 Ugushyingo.
Radiyo na televiziyo y’u Burundi, RTNB, yemeje aya makuru igira iti: "Umukuru w’Igihugu, General Neva, yavuze ko ashaka guha intara zose ingoro ya Perezida kubera ko atekereza ko bidakwiye ko Perezida wa Repubulika yakirwa n’abantu bubatse za hoteli."
Iki gitangazamakuru cy’igihugu cyakomeje kivuga ko Perezida Ndayishimiye yasabye abayobozi b’intara kubaka amashami yazo muri za komini, bakubaka ibikorwaremezo byiza nk’inzira iganisha ku Burundi bwifashije mu mwaka w‘2040.
Ingoro nkuru ya Perezida w’u Burundi iherereye mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura. Umukuru w’Igihugu atangije iki gikorwa mu gihe biteganyijwe ko intara zizava kuri 18, zikaba 5, ari zo: Burunga, Bujumbura, Gitega, Butanyereza na Buhumuza.
Tanga igitekerezo