Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gukuriraho Abanyafurika bose icyangombwa cyemerera umuntu kwinjira no kuba by’agateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka ‘Visa’ mu rwego rwo kubafasha kurusura no kurukoreramo ubucuruzi mu buryo buborohereye.
Umukuru w’Igihugu yatangarije iki cyemezo mu nama mpuzamahanga y’ubukerarugendo yabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023. Ati: “Umunyafurika wese yajya mu ndege imuzana mu Rwanda buri uko abishatse, kandi nta kintu na kimwe azishyura kugira ngo yinjire.”
Perezida Kagame yavuze ko mu bukerarugendo, u Rwanda ruhanze amaso umugabane wa Afurika. Ati: “Ntabwo dukwiye kurenza amaso isoko ryacu bwite ry’umugabane. Abanyafurika ni ahazaza h’ubukerarugendo mpuzamahanga mu gihe ubukungu bwacu buzakomeza gukurira ku muvuduko mwinshi mu binyacumi by’imyaka biri imbere.”
Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, na we tariki ya 28 Ukwakira 2023 ubwo yari mu nama y’urusobe rw’ibunyabuzima muri Bazaville, yatangaje ko mu rwego rwo kugira ngo isoko mpuzamigabane rigende neza, iki gihugu kizahagarika gusaba Abanyafurika bose ‘Visa’ ku mpera y’uyu mwaka.
Ruto yaboneyeho gusaba n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika gukuriraho Abanyafurika ‘Visa’. Ati: “Ni igihe cyo kumenya akamaro ko gucuruza hagati yacu no kwemera ko ibicuruzwa, serivisi, abantu n’ibitekerezo bigenda mu bwisanzure kuri uyu mugabane.”
2 Ibitekerezo
Jean Claude Kuwa 03/11/23
Byiza cyane. H.E Paul Kagame ureba kure cyane rwose. Uzatuyobore kugeza igihe cyose wifuza naho abitwikira demokarasi zidashinga nibage kuyobya iwabo, naho twe twibyimire intsinzi.
Subiza ⇾Mparambo Kuwa 05/11/23
Nta munyamahanga uwo ari we wese ugomba guha abanyarwandanda uwo kubayobora. Ntibazanabitekereze. Niba tugikeneye uwo dufite ubu, ibyo biradugagije.
Subiza ⇾Nibasubize amerwe mu isaho. Aho abo bagiye bagena bagejeje u Rwanda turahazi.
Tanga igitekerezo