Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye intumwa z’igihugu cya Ethiopia muri iki gihe ihanganye na Leta ya Tigray iri mu majyaruguru y’iki gihugu.
Ibiro bya Perezida Kagame (Village Urugwiro), byifashishije Twitter bitangaza ko " Perezida Kagame yakiriye intumwa ziyobowe na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Demeke Mekonnen, aho zamubwiye uko byifashe muri iki gihugu. Perezida Kagame yagaragaje icyifuzo cyo kugarura vuba amahoro n’umutekano."
Perezida kagame ari kumwe n’intumwa zivuye muri Ethiopia/ Ifoto: Village Urugwiro
Perezida Kagame ari kumwe na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Demeke Mekonnen/ Ifoto: Village Urugwiro
Uru ruzinduko rubaye mu gihe kuri ubu Ingabo za Ethiopia ziri kwerekeza mu murwa mukuru wa Tigray.
Soma: http://bwiza.com/?Ingabo-za-Ethiopia-zerekeje-kugaba-ibitero-ku-murwa-mukuru-wa-Tigray
Tanga igitekerezo