Perezida Kagame yitabiriye Inama yiswe ’Amujae High-Level Leadership Forum, yiga ku iterambere ry’abagore no kubategurira kuba abayobozi beza. Yayihuriyemo n’abarimo Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia.
Ni inama yabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 19 Mata 2024, aho mbere y’uko Perezida Paul Kagame, ayitabira yabanje guhura n’uwahoze ari Perezida wa Liberiya, Ellen Johnson Sirleaf.
Biteganyijwe ko iyi nama izamara iminsi ibiri aho yateguwe n’ikigo cya Perezida cya Ellen Johnson Sirleaf gishinzwe iterambere . Yitabiriwe n’abayobozi b’abagore 42 baturutse mu bihugu 19.
Gahunda ya Amujae igamije gushishikariza no gutegura abagore mu kubongerera ubushobozi bu buryo butandukanye n’izifata ibyemezo.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo