Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Minisitiri w’Intebe w’ubwami bw’u Bwongereza, Rishi Sunak, bagiranye ikiganiro ku murongo wa telefone nyuma y’aho urukiko rw’ikirenga rwemeje ko gahunda y’abimukira ibi bihugu byombi bifitanye inyuranyije n’amategeko.
U Rwanda n’u Bwongereza byagiranye amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere muri Mata 2022, akaba yaragombaga gutuma i Kigali hoherezwa abimukira bafashwe bakoresha ubwato buto, busanzwe butemerewe kubambutsa.
Gahunda yo kohereza abimukira i Kigali yagombaga gutangira muri Kamena 2022 ariko indege yari igiye kuzana icyiciro cya mbere cyabo yahagaritswe yitegura guhaguruka, hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rw’i Burayi rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Imiryango irengera abimukira n’impunzi yahise itanga ikirego mu nkiko zo mu Bwongereza, isaba ko zitesha agaciro iki cyemezo guverinoma yari yarafashe, ifatanyije n’iy’u Rwanda. Urukiko rw’ubujurire muri Kamena 2023 rwanzuye ko iyi gahunda inyuranyije n’amategeko.
Guverinoma y’u Bwongereza yarajuriye, isaba urukiko rw’ikirenga gutesha agaciro icyemezo cy’urw’ubujurire, gusa kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023 na rwo rwemeje ko iyi gahunda inyuranyije n’amategeko kuko ngo hari ibyago by’uko abimukira bakoherezwa mu Rwanda bazisanga basubiye mu bihugu bahunze bitewe n’impamvu zitandukanye.
Sunak kuri uyu mugoroba yatangaje ko yavuganye na Perezida Kagame, baganira ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga kuri iyi gahunda, bemeranya ko ubufatanye bw’ibihugu byombi muri iyi gahunda bugomba gukomeza.
Uyu muyobozi yagize ati: “Navuganye na Paul Kagame uyu munsi nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga. Twagarutse ku bushake bwacu buhamye butuma ubufatanye bwacu mu by’abimukira bukora. Mu gihe twababajwe n’icyemezo, tuzafata ingamba ziri ngombwa kugira ngo duhagarike ubwato.”
Mu bundi butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko agiye gufata ingamba idasanzwe yemeza ko u Rwanda rutekanye kandi ngo ntazemerera urukiko mpuzamahanga kongera guhagarika indege izohereza abimukira i Kigali.
Sunak yasobanuye ko u Bwongereza buri gutegurana n’u Rwanda amasezerano mpuzamahanga mashya, azashyirwa mu bikorwa bidatinze. Ati: "Mu itegeko tuzatanga icyizere cy’uko abazava mu Bwami bw’u Bwongereza bajya mu Rwanda bazarindwa gukurwa mu Rwanda."
Iyi gahunda imaze amezi 18 mu nkiko zo mu Bwongereza. Guverinoma y’iki gihugu yagaragazaga ko ari yo yonyine yatuma ubwato bwinjiza abimukira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko buhagarara.
Tanga igitekerezo