Munezero Aline uzwi muri sinema Nyarwanda nka Bijoux, yasabwe ndetse anakobwa n’umuhanzi Lionel Sentore bari bamaze igihe bakundana nyuma yo gutandukana n’uwari yaramwambitse impeta mbere ye.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Bijoux uzwi muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yasabwe anakobwa na Sentore, mbere yo guhamiriza isezerano ryabo imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa EAR i Remera.
Nyuma abatumiwe bahise bajya kwakirirwa muri Golden Garden ku Rebero.
Munezero na Sentore bakoze ubukwe nyuma yaho Sentore yari yaramwambitse impeta ihamya urukundo amukunda, ndetse bihurirana n’isabukuru y’amavuko ya Bijoux. Ni umuhango icyo gihe wabereye muri Kigali Serena Hotel.
Bijoux yarongowe na Sentore mu gihe yari yarambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Benjamin, gusa baza gutandukana ku mpamvu uyu mukobwa yahishuye ko ari uko yasanze hari inyo badahuza, gusa ntiyazuyaza kuvuga ko afite undi mukunzi.
Sentore usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo za gakondo na we yari yarigeze kwambika impeta umukobwa witwa Mahoro Anesie wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020, gusa na we birangira batabanye.
Tanga igitekerezo