Mu mvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mutarama 2024, inkuba, bise "umwami wo hejuru", yakubse inka ebyiri z’umuturage witwa Gahamanyi Augustin, utuye mu mudugudu wa Gihango, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, zihita zipfa. Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa 16 Mutarama, abaturage bazindutse bazibaga bajya kuzirya.
Kwa Gahamanyi Augustin
Ubwo Bwiza yageraga mu rugo kwa Gahamanyi mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mutarama 2024, inka zombi zari zarangije kubagwa n’inyama bazijyanye. Hagaragaraga gusa ibirere by’amakoma babagiyeho n’amahembe. Bamwe mu baziguze bari bakiri mu nzira bazitahana.
Gahamanyi yabwiye Bwiza.com ko inkuba, yitaga "umwami wo hejuru", yazisanze mu biraro mu rugo iwe ikazikubita. Ati “ Nimugoroba haguye imvura mbi irimo inkuba. Inka zari mu biraro. “Umwami wo hejuru” niho yazisanze arazitanga. Imwe yonsaga akanyana gato, indi yari ijigija.”
Inka imwe yasize inyana ikiri ntoya
Gahamanyi yavuze ko atari ubwa mbere kuri uwo musozi inkuba (umwami wo hejuru) ikubita inka. Yagize ati “Umwanmi yazihaye abaturage. Kuri aka gasozi kacu, mu gihe kitarenze imyaka itatu, inkuba imaze gukubita inka 6. Buri mwaka, mu gihe cy’itumba ikubita inka. Uriya mwami wo hejuru ntawe ujya impaka nawe."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, arakangurira abaturage gushyira inka zabo mu bwishingizi kuko iyo habaye impanuka nk’iyongiyo umworozi ashumbushwa. Gitifu Umuhoza ati " Ubutumwa bwa mbere ni ugushishikariza abaturage gushyira amatungo n’ibihingwa byabo mu bwishingizi.”
Izo zapfuye nta bwishingizi zagiraga.
Abaturage bo kuri uwo musozi bavuganye na Bwiza bemeza ko mu muco wa Kinyarwanda, inka ikubiswe n’inkuba nta kibazo kuyirya. Icyo bakora ni ukuyigangahura. Naho ubundi Umwami aba yagabiye abaturage baririra. Ngo niyo mpamvu mu gitondo cya kare bari barangije kubaga n’inyama zagiye.
Tanga igitekerezo