Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kinaba, Akagari ka Kizimyamuriro, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021 bafashe ifumberi yari yasohotse muri Pariki ya Nyungwe, bayisubizamo.
Umwe mu bafashe iyi fumberi witwa Nyabyenda Dafrose yatangarije BWIZA ko bari mu murima, babona iyi nyamaswa iturutse muri Pariki, maze bayirukaho, barayifata. Ati: "Twari mu murima, tugiye kubona tubona ifumberi iraje ivuye mu ishyamba rya Nyungwe, ije mu giturage, turagafata."
Nyabyenda yakomeje asobanura ko nyuma yo gufata iyi nyamaswa ifite imiterere nk’iy’ihene, bahise bahamagara inzego z’ubuyobozi zibishinzwe, barayizishyikiriza.
Ntabwo biba bisanzwe kumva abaturage bafatiye hanze y’ishyamba inyamaswa iribwa nk’iyi, bamara bakayishyikiriza urwego rushinzwe kuyibungabunga. Abenshi barazica, bakazirya; mu bihe bya kera hari n’abajyaga kuzihigira mu mashyamba, bakabikora nk’akazi gahoraho.
Uyu muturage yavuze ko bo bigishijwe gucika ku muco wo guhiga inyamaswa, ko ndetse urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rufite mu nshingano ubuzima bw’inyamaswa z’ishyamba, rwabahaye ubufasha bwatuma badasubira konona Nyungwe.
Yagize ati: "Hano ikijyanye n’umuco wo gutega inyamaswa twarigishijwe bihagije, RDB hamwe n’indi mishinga ikora ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije nk’ubu baduhaye imbabura kugira ngo bizaturinde kuba twasubira muri Nyungwe gushaka inkwi, bitewe n’uko tuzi akamaro k’ibidukikije."
Umushakashatsi ku rusobe ry’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, Dr Manishimwe Ange avuga ko kuba abaturage bafata inyamaswa bakibwiriza guhamagara ubuyobozi ari igitego u Rwanda rutsinze.
Dr Manishimwe yavuze ko iyo abaturage bagize uruhare rwo kubungabunga ibinyabuzima, baba bifashije, cyane ko kubibungabunga ari inshingano zabo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo