Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwabujije abantu bose kwinjirana ibikoresho bifata amajwi n’amashusho mu rubanza rwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Guverineri w’intara y’Iburasirazuba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.
Mbere y’uko uru rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rutangira kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023, umwanditsi mukuru w’uru rukiko, Komeza Anastase yamanitse itangazo rigira riti: “Nta muntu wemerewe kwinjirana ibikoresho bifata amajwi n’amashusho mu cyumba k’iburanisha kuva saa 9h00 iburanisha ritangiye kugeza rirangiye.”
Komeza yashyizeho umwihariko w’uko ababifitiye uburenganzira bo bemerewe kwinjirana mu rukiko ibi bikoresho mu rukiko, gusa amakuru ahari ni uko nta munyamakuru ufite ubu burenganzira.
Gasana yatawe muri yombi tariki ya 26 Ukwakira 2023 nyuma y’amasaha make akuwe ku mwanya wa Guverineri w’intara y’Iburasirazuba kubera “ibyo yari yari akurikiranweho.”
Byaje kumenyekana ko Gasana akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite no kwakira indonke. Ni ibyaha akekwaho gukora mu gihe yari Guverineri w’iyi ntara.
Gukurikirana urubanza rwe ku banyamakuru, birasaba kwifashisha ikayi n’ikaramu, bakandika ibyo bumva ku ruhande rw’ababuranyi (Gasana n’Ubushinjacyaha) ndetse n’ubucamanza.
Tanga igitekerezo