Lieutenant Colonel Yusto Kanyove uherutse gutoroka igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, yatangaje ko intambara yabo itari iyo kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ahubwo ko yari iyo guhiga no gusahura Abatutsi.
Tariki ya 9 Ugushyingo 2023 ni bwo Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko Yusto yatorotse, abiyungaho. Ati: “Lt Col. Yusto Kanyove wo muri Rejima y’1303 ya FARDC ifite ibirindiro muri Kibirizi uyu munsi yiyunze kuri M23. Yahunze gukangishwa kwicwa, urwango ndetse n’itotezwa abasirikare b’Abatutsi bakorerwa.”
Mu kiganiro uyu musirikare yagiranye n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, cyagiye hanze kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, Col. Yusto yasobanuye ko yahunze ubwicanyi n’ivangura yakorerwaga rishingiye ku isura.
Yagize ati: “Impamvu naje hano ni ubwicanyi buri gukorwa. Barakubonana isura, ni ikibazo. FARDC barakorana n’imitwe yitwaje intwaro, na FARDC. Twebwe Abatutsi muri FARDC na Leta yose batubona nk’ikibazo, barakumenya bakakwica. Njyewe nka Colonel nihanganye igihe kirekire ariko nza kubona ko bitazashoboka kubera ubwicanyi n’ivanguramoko.”
Lt Col. Yusto yibukije uburyo ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro zifatanya ziherutse gutwika inzu mu gace ka Kilolirwe muri teritwari ya Masisi, asobanura ko urugamba rwa Leta n’abafatanyabikorwa atari ukurwana na M23, ahubwo ari uguhiga Abatutsi.
Ati: “Ntabwo iyi ntambara ari iyo kurwana na M23, ahubwo ni iy’ubusahuzi no gushakisha Abatutsi kugira ngo babahanagure ku Isi. Ni yo mpamvu naje muri M23 kugira ngo byibuze kubera ubwicanyi buri kuba, dufatanye kubohora igihugu cyacu.”
M23 ihanganye na Leta ya RDC guhera mu mpera z’umwaka w’2021. Kuva uyu mutwe witwaje intwaro wubura imirwano, Abatutsi b’Abanyekongo bakomeje guhohotezwa, bashinjwa gukorana na wo. Ibi biriyongera ku bikorwa bibangamira umutekano wabo bimaze imyaka myinshi.
2 Ibitekerezo
yuhi Kuwa 17/11/23
Ubuse M23 itsinzwe waganahe? Ubunturikwiyahura,simbona M23 itsinda leta,gusa uzahite ujyabuka ucaho kuko intambara ntiraba.
Subiza ⇾ukuri Kuwa 18/11/23
Nonese nubundi ko naho barikumwica nkuko barikwica bagenzi be babatutsi muri FARDC,byibuze aho nanapfa ntabwo bazamutwikisha essence ngo banamurye azagwa kurugamba nkundi musirikare wese
Subiza ⇾Tanga igitekerezo