Muri Niger , ishyamba si ryeru hagati y’igisirikare cy’Amerika n’abadashyigikiye ko kiguma muri iki gihugu nyuma yo gusanga ko ngo kurinda umutekano byarabananiye.
Ejo ku cyumweru taliki 21 Mata 2024, abaturage babyukiye mu mihanda bamagana iki gisirikare, aho bavuga ko batabashaka ku butaka bwa Niger.
Iyo myigaragambyo yatumijwe n’itsinda ry’amashyirahamwe y’imiryango ya sosiyete sivile 24, yashyigikiye guverinema kuva muri kudeta yo mu mwaka ushize.
Abigaragambyaga bari bafite ibitambaro byanditseho amagambo agira ati: “Iyi ni Agadez, si Washington, ngabo z’Amerika mutahe iwanyu”
Umuyobozi wa sosiyete sivili, Amobi Arandishu, yavuze ati: “Igisirikare cy’Amerika kwoherezwa muri Nijeri, “nta mumaro ku mutekano wacu”.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Amerika yari yemeye gukura abasirikare bayo barenga 1.000 muri Niger.
Byitezwe ko intumwa zizaturuka i Washington muri iyi minsi mike, kugirango zitegure uko izi ngabo z’Amerika zizavayo mu buryo bunoze.
Mu gihe izi ngabo zaba zivuye muri Niger, Amerika yaba ihombye ikigo cyo kugurukirizaho utudege tutagira abapilote cyatwaye miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika.
Amerika niva ku butaka bwa Niger, bizaba ari inyungu z’Uburusiya kuko abasirikare babwo b’indobanure bagerutse kugera muri iki gihugu aho baje gutoza igisirikare cya Niger.
Tanga igitekerezo