Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kiremeza ko gihura n’imbogamizi y’uko hari ababyeyi batoherereza abanyeshuri amafaranga y’urugendo (ticket) abageza iwabo, bigatuma basiragira mu gihe imodoka zibagejeje kuri za site zagenwe, kikaboneraho kubakebura.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi n’ubugenzuzi bw’amashuri muri NESA, Kavutse Vianney Augustin, mu kiganiro yagiranye na BWIZA kuri uyu wa 13 Nyakanga 2023 ubwo iki kigo cyatangiraga gucyura abanyeshuri bajya mu kiruhuko cy’umwaka w’amashuri w’2022/2023.
Uyu muyobozi yagize ati: “Imbogamizi duhura nazo: ni abana bava mu miryango yabo bakererewe mu gihe cyo gutangira, bigatuma kubatwara bajya ku mashuri bigorana. Indi mbogamizi ni ababyeyi badaha abana babo amatike bigatuma bagera kuri stade badafite amatike abageza iwabo.”
Kavutse yasobanuye ko igikorwa cyo gucyura abanyeshuri cyangwa kubafasha kujya ku ishuri gikorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye, kandi iyo bibaye ngombwa ko bwira hari abakiri kuri za site, bacumbikirwa, kandi bakitabwaho, bugacya bagenda.
Ati: “Abanyeshuri iyo bibaye ngombwa ko barara badatashye cyangwa batagiye ku ishuri, NESA ibafasha kubona aho bacumbika, bakagaburirwa, umunsi ukurikiyeho bagafashwa kubona imodoka zibageza iwabo cyangwa ku mashuri iyo ari igihe cyo gusubira ku mashuri.”
Umubyeyi witwa Izabayo ubwo yari avuye gufata umwana we kuri site ya Gisozi, yashimiye NESA n’Umukuru w’Igihugu ku bw’iyi gahunda yo gufasha abanyeshuri, agira ati: “Ni igikorwa cy’inyamibwa rwose tutabona uko dushima Nyakubahwa Perezida wacu. Mfite abana bane, abakuru bize mbaha amatike bakajya gutega muri gare hagashira icyumweru omodoka zarabuze kubera ko abagenda bagendaga ari benshi.”
Yakomeje agira ati: “Ikindi amatike kuyabona yabonaga ufite imbaraga ndetse bamwe kubera umuvundo bakahava bibwe. Ibyo byaduteraga impungenge nk’ababyeyi tugasigara dufite umutima uhagaze, wibaza niba abana imodoka ibageza ku ishuri amahoro , Ariko ubu Nyakubahwa Umubyeyi wacu kuba yaratuzaniye ikigo NESA byaraturuhuye cyane. Umwana agerera ku ishuri ku gihe kandi mu gihe cyo gutaha barafashwa.”
Umunyeshuri Gakuba Fabrice yashimye uburyo we na bagenzi be bafashwa kujya ku ishuri, kuko ngo umutekano w’ibikoresho byabo uba wizewe. Ati: “Biradushimiye kuko tujyana n’abana twigana kandi ibintu byacu babitwara neza, tukagerayo ntanumwe wabuze ibikoresho.”
Muri iki kiruhuko cyatangiye, NESA irasaba abanyeshuri kwirinda ubusinzi, ubusambanyi ndetse n’ibiyobyabwenge, kandi bagafasha ababyeyi imirimo yo mu rugo, ntibanibagirwe gusubira mu masomo. Ababyeyi bo barasabwa kuba hafi aba bana, bakabagira inama zibafasha kwitwara neza.
Tanga igitekerezo