Myugariro wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Luke Fleurs yishwe arashwe n’amabandi nk’uko byatangajwe n’ikipe ye.
Iraswa ry’uyu mukinnyi ryabereye kuri sitasiyo ya lisansi mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, mu mujyi wa Johannesburg mu nkengero za Floride.
Uyu musore w’imyaka 24 yarasiwe kuri sitasiyo ya lisansi ubwo hazaga umuntu aakamusaba kuva mu modoka ye amaze kuvamo ahita amurasa.
Nyuma yo kumurasa, umwe mu bakekwa kumwivugana yahise ahungana imodoka ya Fleurs.
Umuvugizi wa polisi ya Gauteng, Lieutenant Colonel Mavela Masondo, yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo.
Yagizeati: "Abakekwaho icyaha bamutunze imbunda maze bamuvana mu modoka ye, hanyuma bamurasa isasu rimwe ku gice cyo hejuru."
Kaizer Chiefs uyu musore yakiniraga ivuga ko yababajwe n’urupfu rwa Luke Fleurs.
Polisi yahise itangira iperereza kugira ngo hashakwe uwo mugizi wa nabi wasize yishe Luke Fleurs.
Myugariro Fleurs yaje muri Kaiser Chiefs umwaka ushize avuye muri SuperSport United.
Yatangiye umwuga wo guconga ruhago muri 2013 muri Ubuntu Cape Town Academy, nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza.
Abakunzi b’umupira w’amaguru bagiye ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza iruhuko ridashira.
Tanga igitekerezo