Umukinnyi w’ibumoso wa APR FC, Christian Ishimwe yahakanye amakuru amwerekeza mu ikipe ya Azam FC yo muri Tanzaniya.
Christian w’imyaka 25 y’amavuko, yavuzwe muri Azam FC yo muri Tanzania gusa we arabinyomoza yivuye inyuma inyuma.
Aganira na TimeSports, uyu myugariro w’ibumuso avuga ko amakuru amwerekeza muri Tanzania atayazi ndetse nta biganiro yagiranye n’ikipe y’aho.
Yagize ati: "Ntabwo ari ukuri ko nagiranye ibiganiro na Azam. Nta muntu n’umwe wanyegereye. Nta kuri ku byavuzwe. Byose ni ibivugwa gusa biri aho."
Yongeyeho ati: "Ndi umukinnyi wa APR kandi mfite amasezerano n’iyi kipe. Icyo nibandaho ni uburyo bwo gufasha iyi kipe gutwara ibikombe. Sinigeze mfata umwanzuro w’ejo hazaza."
Kunyomoza ibi bije nyuma y’uko amakuru y’igenda rye yamenyekanye mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi rifungura.
Christian Ishimwe yaganiriye na Azam FC mu ibanga aho ibiganiro bitigeze bigera mu ikipe ya APR FC agifitiye amasezerano ari kugana ku musozo.
Myugariro Christian Ishimwe ari kumwe n’ikipe y’igihugu ’Amavubi’ muri Antananarivo aho bitabiriye imikino mpuzamahanga ya gicuti.
Tanga igitekerezo