Manizabayo Étienne wakiniraga Ikipe y’Abato ya Benediction Club, yapfuye agonzwe n’imodoka ubwo yari ari mu myitozo.
Uyu musore yagonzwe ubwo we na bagenzi be bo mu makipe atandukanye, arimo n’aya bakuru, bari mu myitozo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva mu Byangabo ubwo bamanukaga berekeza mu Gataraga.
Umuyobozi wa Benediction Club, Munyankindi Benoît, yemereye itangazamakuru ko uyu musore yaguye mu mpanuka ubwo we na bagenzi be bari bari mu myitozo.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa ’coaster’ yagonze abakinnyi 6 gusa Étienne w’imyaka 17 wa Benediction y’Abato [Junior], yahise yitaba Imana mu gihe abandi batanu bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeli.
Munyankindi yagize ati "Twari tugiye kugera mu Gataraga, bagonze abakinnyi benshi, bagonzemo batandatu cyangwa barindwi. Ubu mu bitaro harimo batanu. Ni coaster yabinjiranye irabagonga."
"Ntabwo bari abanjye gusa, aba Java-Inovotec, aba Karongi, aba Musanze,... Ni benshi twari kumwe."
Tanga igitekerezo