Tayiwani Ibikorwa byo gutabara birakomeje nyuma y’umutingito wibasiye iki gihugu ugahitana bane.
Uyu mutingito ufite ubukana bwa 7.4 wibasiye Tayiwani wangiza ibikorwaremezo birimo amazu arenga 700.
Mu murwa mukuru Taipei, amashusho yerekanaga inyubako zinyeganyega bikabije izindi zigwa.
Kugeza ubu ubutabazi burimo kuboneka ngo ntibuhagije kuburyo hagomba kwitabazwa izindi nzego z’ububanyi n’Amahanga.
Ibiro bya perezida byavuze ko perezida watowe,Lai Ching-te, uzatangira imirimo mu kwezi gutaha, arasura Hualien kuri uyu wa gatatu.
Biracyekwa ko hari abandi bantu bataraboneka bashobora kuba bishwe n’uyu mutingito.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo