Mukasanga Salima uri mu bsifuzi mpuzamahanga b’abanyarwandakazi, yaguze imodoka nshya ya Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid ifite agaciro k’ibihumbi 36$, ni ukuvuga asaga miliyoni 46 Frw.
Mukansanga yaguze iyi modoka ku wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024.
Salima yatanze ibihumbi 36$ (asaga miliyoni 46 Frw) nk’icyiguzi cy’iyi modoka iteye amabengeza aho iri mu ibara ry’umukara.
Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid ikoresha amashanyarazi na lisansi, inywa litiro 55 kugira ngo yuzure.
Iyi modoka kandi ifite ubushobozi bwo gutwara abantu batanu. Yihariye kandi kuba idasohora umwuka muri shampoma.
Mukansanga Salima ni umwe mu basifuzi b’Abanyarwanda bamaze iminsi bahagaze neza aho aba ku rutonde rw’ababigize umwuga muri Afurika, bahembwa 2000$ ku kwezi.
Ku myaka 35, yasifuye amarushanwa atandukanye arimo Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar mu 2022 ndetse n’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uwo mwaka.
Tanga igitekerezo