Mu rubanza rwa Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre rubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi kuva tariki ya 9 Ukwakira 2023 hakomeje kugarukamo amateka y’urupfu rwa Melchior Ndadaye, "Umuhutu wa mbere wayoboye u Burundi" mu mwaka w‘1993.
Urukiko ruri kwifashisha abahanga mu mateka y’akarere k’ibiyaga bigari nk’abatangabuhamya, abatangabuhamya bo ku ruhande ruregera indishyi ndetse biteganyijwe ko hazumvwa ubuhamya bw’abashinjura Twahirwa na Basabose; abafungwa bombi baburanira hamwe ibyaha bya jenoside n’iby’intambara.
Umubiligikazi Colette Braeckman wakoreye ikinyamakuru Le Soir mu Rwanda no mu Burundi, tariki ya 26 Ukwakira 2023 yifashishijwe nk’umutangabuhamya usobanura amateka, avuga uko ubuzima bw’Abanyarwanda bwari bumeze mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyayo na nyuma yaho.
Perezidante w’uru rukiko yabajije Colette niba yarabonaga ibimenyetso byagaragazaga ko mu Rwanda hashoboraga kuba jenoside, asubiza ko ashingiye ku mibanire Abanyarwanda bari bafitanye, nta muntu wari gutekereza ko yaba.
Colette w’imyaka 73 y’amavuko yasobanuye ko ibintu byazambye mu Banyarwanda nyuma y’aho tariki ya 21 Ukwakira 1993 Ndadaye yari amaze kwicwa n’abasirikare hashize amezi atatu agiye ku butegetsi. Ati: "Ibintu byakomeye ubwo mu Burundi hari hamaze gupfa Perezida w’Umuhutu, Melchior Ndadaye. Byazamuye umwuka w’ubunyamaswa mu Banyarwanda.“
Amateka y’urupfu rwa Ndadaye yanagarutsweho tariki ya 6 Ugushyingo 2023 n’inzobere mu mateka y’aka karere akaba n’umwarimu muri kaminuza, wageze mu Rwanda bwa mbere mu mwaka w‘1952, Prof. Filip Reyntgens.
Prof. Reyntgens yasobanuriye Perezidante w’urukiko ko ubwo mu Burundi "hari hamaze gupfa Perezida w’Umuhutu", byateye impungenge Abahutu bo mu Rwanda, batangira kwica Abatutsi. Ngo ibintu byakomeye kurushaho tariki ya 6 Mata 1994 ubwo indege yarimo Habyarimana Juvenal na Cyrprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi yahanurwaga.
Kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023 hatanzwe ubuhamya bw’Umutangabuhamya w’uruhande rw’abaregera indishyi, waturutse mu Rwanda, na we akaba yarabaye mu Burundi. Yasobanuye ko tariki ya 7 Mata 1994, abo mu muryango we barimo se, nyina, abavandimwe 5 n’abandi bo mu muryango we bishwe n’Interahamwe zarimo na Twahirwa, we arokorwa n’umwobo yihishemo. Ati: "Kwihisha mu cyobo ni bwo buryo bwandokoye. Ushaka kureba icyo cyobo nihishemo, azaze i Kigali kukireba kuko n’ubu kiracyahari.“
Uyu mutangabuhamya wavutse mu mwaka w‘1962 yasobanuye ko Abatutsi bakorewe ubwicanyi n‘urugomo nyuma y’aho Ndadaye yishwe. Ngo icyo gihe "Abahutu bo mu Rwanda bavugaga ko bagiye kwihimura ku Batutsi." Yavuze ko ari mu bakorewe urugomo, akomeretswa n’abo akeka ko ari Interahamwe.
Tanga igitekerezo