Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), bwahakanye kurebera abarwanyi b’umutwe wa M23 ubwo bigaruriraga agace ka Rwindi ko muri Teritwari ya Rutshuru.
Mu cyumweru gishize ni bwo M23 yigaruriye kariya gace itarwanye.
Nyuma yo kukigarurira Ingabo za MONUSCO zashyizweho igitutu zishinja kitagira icyo zikora ku nyeshyamba, ubwo zarimo zinjira i Rwindi.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abo bikekwa ko ari abarwanyi ba M23 binjira i Rwindi.
Ingabo za MONUSCO bitekerezwa ko ari iziba muri kariya gace zigaragara zirebera inyeshyamba, ubwo zarimo zikinjiramo.
MONUSCO mu busanzwe isanzwe iha ubufasha ingabo za FARDC zimaze imyaka irenga ibiri zihanganye na M23 mu ntambara.
MONUSCO mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yabeshyuje amakuru ayishinja kwanga kugira icyo ikora ubwo M23 yinjiraga i Rwindi, agace ko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru gaherereye muri Parike y’Igihugu ya Virunga.
Yagize iti: "MONUSCO irahakana ku mugaragaro inkuru yatangajwe kuri Rwindi hakoreshejwe aya mashusho [ayakwirakwijwe]".
Ubu butumwa bwunzemo ko bukirajwe no gushyira mu bikorwa inshingano zabwo zo kurinda abaturage, biciye mu gushyigikira ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tanga igitekerezo