Bisabwe na Guverinoma ya DRC, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kemeje ko MONUSCO ifunga ibikorwa byayo mu buryo bwa Burundu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa kabiri, 30 Mata 2024.
Ni nyuma y’uko n’ubundi MONUSCO yatangiye kugabanya ibikorwa byayo muri Kivu y’Amajyepfo muri Mutarama 2024 ndetse ingabo zayo zimwe zikaba zarazinze utwangushye.
Itangazo rya Monusco rivuga ko guhera kuri uyu wa Gatatu taliki ya 1 Gicurasi 2024, nta bikorwa bya MONUSCO bizongera kurangwa muri Kivu y’Amajyepfo keretse gusa abakozi bambaye imyenda yabugenewe bacunga ibikoresho ,amamodoka n’ibikoresho bitandukanye kugeza bihakuwe.
Umunyamabanga mukuru wa MONUSCO, Bintou Keita, atangaza inshingano z’umutekano w’abasivili n’ibindi byabarebaga muri iyi ntara , kugeza ubu ziri mu nzego z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ’FARDC’.
Abasirikare ba Monusco bageze muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka wa 2003, ubu bakaba bagiye kuhava babarirwa mu bantu 100,000.Kuva muri Kivu y’Epfo kwabo kwamejwe n’umwanzuro wa UN Nomero 2717 wo mu Ukuboza, 2023, wasobanuraga uko ingabo za MONUSCO zizava muri Kivu na Ituri.
Tanga igitekerezo