Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo buzwi nka ‘MONUSCO’, Lieutenant General Otávio Rodrigues De Miranda Filho, yatangaje ko azafasha ingabo z’iki gihugu mu rugamba rwo gukumira umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe wagerageza gufata umujyi wa Goma na Sake.
Mu kiganiro cyahuje Lt Gen. Miranda, Umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, abandi bayobozi n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 Ugushyingo, yagaragaje ko MONUSCO itewe impungenge n’uburyo M23 ikomeje kwegera imbere isatira iyi mijyi.
Uyu musirikare yahamije ko M23 y’ubu ifite imbaraga zirenze iz’iyasenyutse mu mwaka w’2013, gusa yagaragaje ko itazirusha izi ngabo z’impande zombi zifatanyije. Ati: “Inyeshyamba za M23 zifite imbaraga kurusha izo mu 2013, ariko MONUSCO na FARDC ziyirusha imbaraga kandi twayitsinda.”
Lt Gen. Miranda yatangaje ko MONUSCO na FARDC byatangiye operasiyo byise ‘Springbok’ igamije kurinda umujyi wa Goma na Sake, kuko ngo bigaragara ko ari yo M23 yaba igambiriye gufata.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ingabo za MONUSCO zigiye kwica amasezerano mpuzamahanga ayibuza kwiyunga n’imitwe irimo abacancuro. Yabishingiye ku kuba asanzwe ashinja ingabo za RDC kwifatanya n’abacancuro baturutse i Burayi n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR n’urubyiruko rwa Wazalendo.
Bisimwa yagize ati: "Ese Umuryango w’Abibumbye, mu masezerano menshi wamagana kwinjiza mu gisirikare, guha amafaranga no gukoresha abacancuro waba witegura kwiyunga n’abacancuro, imitwe yitwaje intwaro na FDLR muri operasiyo ihuriweho ya gisirikare hagamijwe gushaka impamvu?"
Umutwe wa M23 ufite ibirindiro muri gurupoma ya Kibumba kandi bivugwa ko wabyongereyemo abarwanyi, mu bilometero bibarirwa muri 20 werekeza i Goma. Ubutegetsi bwa RDC burahamya ko ushaka gufata uyu mujyi, ariko ngo ntibizigera biwukundira. Ni mu gihe wo uvuga ko utagambiriye gufata ibice.
3 Ibitekerezo
Alias Kuwa 05/11/23
Komera MONUSCO.
Subiza ⇾Binyibukije MINUAR.
ntagitangaje no mu Rwanda Abatutsi mwabasigiye Interahamwe zirabamara nyamara mugahungisha abicanyi bakuru n’imbwa zanyu. Akabaye Nyanza ya Kicukiro none bimwe mu bihugu byanze no kubacira imanza cg NGO bibafate. Ubundi se imyaka irenga20 mumazeyo mwamaze iki?mbese ubwo mubaye aba Wazalendo. M23 itabakubise ndazita kuko ntizabatinya igihe muzaba muri kumwe na wazalendo( fdl, frdc,nyatura...). Reka hacye !!!
simon Kuwa 05/11/23
nihatarikbx
Subiza ⇾people Kuwa 06/11/23
Imbwa yahiye umurizo iti: reka bucye tubyereke abagabo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo