Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu( MINUBUMWE), yagaragaje ko gupfobya no guhakana Jenoside bifite inkomoko mu yahoze ari Gikongoro.
Byagarutsweho na Minisitiri w’iyi Minisiteri Dr Bizimana Jean Damascène kuri iki Cyumweru taliki 21 Mata 2024 mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe yahoze ari Gikongoro.
Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rushyinguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 50, zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuba rwarinjijwe mu Murage w’Isi wa UNESCO, byerekana akamaro Isi yashyize mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Gikongoro nk’imwe muri Perefegitura yaranzwemo ivangura ry’amoko n’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu Kuboza 1963, ari nayo ikomokamo ipfobya rya Jenoside.
Ati"Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko yari iyobowe na Makuza Anastase uvuka ku Gikongoro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Lazaro Mpakaniye, ku mabwiriza ya Perezida Kayibanda batangiye gahunda ndende yo kuyobora ibikorwa by’ipfobya n’ihakana ry’iyi Jenoside yo hambere.”
Yavuze ko ubwo bwicanyi kandi bwemejwe ko ari Jenoside n’ibinyamakuru birenga 20 byo mu Bufaransa, Ubwongereza, Ububiligi, Vaticani, ba Ambasaderi b’u Bubiligi n’u Bufaransa bari mu Rwanda, Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (CICR) n’abandi.
Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille wasabye abakiri bato kureba aho igihugu kigeze cyiyubaka bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yanashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yaturutse ku buyobozi bubi bwaranze igihugu.“N’ubwo ari amateka mabi ashaririye kandi ababaje ariko ni ayacu, ni ay’igihugu cyacu. Akwiye kumenyakana cyane cyane ku bato bagize amahirwe yo kutayavukiramo.”
Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, kuri iki Cyumweru kandi hashyinguwemo imibiri 158 yimuwe ikuwe mu Rwibutso rwa Kamegeri rwahujwe n’urwa Murambi, n’imibiri ine yabonetse mu minsi ishize.
By’umwihariko Akarere ka Nyamagabe, ni aka kabiri gafite imiryango myinshi yazimye, aho ibarirwa mu 1500. Gakurikira aka Karongi.
Tanga igitekerezo