Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, yasabye ababyeyi kohereza abana kare muri ibi bihe batangiye ibizamini bya leta.
Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023 abanyeshuri basaga ibihumbi 200 bazindukiye mu bizamini bisoza amashuri abanza.
Mu ishuri rya Camp Kigali, ni hamwe mu hari gukorerwa ibizamini n’abanyeshuri 455 baturutse ku bigo bitanu ubwo batangizaga ibizamini. Ku munsi wa mbere w’ikizamini hagaragaye bamwe mu banyeshuri bahageze bakererewe, basanga abandi binjiye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, watangije ibizamini yasabye ababyeyi kohereza abana kare.
Ati: "Kuri iyi Centre ya camp Kigali ubwitabire abari bateganyijwe bose baje nta numwe ubura, ku munsi wa mbere abanyeshuri bakunze gukererwa bitewe n’abaturuka kure, abagiye ku mashuri badasanzwe bigiraho ndetse no kugira igihunga. Ariko indi minsi ikurikiraho ntabwo bikunze gukurikiraho turizera yuko ari uyumunsi gusa byabaye. Kandi turakangurira ababyeyi kwibutsa abana kuzinduka, kureka abana bakaryama kare bakaruhuka bituma babyuka kare bakagera ku ishuri kare bakinjira mu kizamini kumasaha."
Bamwe mu banyeshuri bakoze ikizamini bavuga ko biteguye kubitsinda kuko bakoze amasuzuma ahagije.
Tanga igitekerezo