Ubuyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa M23 bwatangaje ko wafashe mpiri abasirikare benshi barwaniraga uruhare rwa Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo barimo abasirikare b’u Burundi.
Aya makuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2023, aho yagize ati: “Nyuma y’igitero cyabo mu gitondo muri Bwiza na Kitshanga, ingabo z’abagizi ba nabi (FDLR, FARDC, abacancuro n’abarwanyi b’inkeragutabara) bakwiye imishwaro. Abenegihugu ba Burungu ubu na bo bari mu bice byabohowe. Abanzi benshi bafashwe bafashwe barimo abo muri FDNB.”
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, mu kiganiro yagiriye kuri BWIZA TV, yatangaje ko imirwano ya Bwiza na Kitshanga itahiriye uruhande bahanganye kuko ngo rwahatakarije byinshi birimo n’intwaro nyinshi.
Maj. Ngoma yagize ati: “Operasiyo irakomeje. Tugomba kubirukana mu bice byacu kugira ngo batatwicira abaturage. Twafashe ibintu byinshi cyane, byinshi cyane. Mu minsi iri imbere muzabibona.”
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Laurence Kanyuka, na we yahamije amakuru y’ifatwa ry’abasirikare b’u Burundi, agira ati: "M23 iramenyesha abantu bose ko yafashe intwaro nyinshi n’ibikoresho bya gisirikare byatawe n’ingabo za Bwana Tshisekedi kandi yafashe abasirikare b’u Burundi binjiye muri gahunda yo gutsemba ubwoko. M23 iraza gutanga amakuru arambuye."
Imirwano ya Kitshanga na Bwiza ni yo ya mbere ibaye kuva ukwezi k’Ugushyingo 2023 kwatangira. Iyaherukaga yabereye muri gurupoma Kibumba, teritwari Nyiragongo mu mpera z’ukwezi gushize.
Tanga igitekerezo