Perezida wa Liberiya Joseph Nyuma Boakai aravuga ko isanduku ya Leta iri mu mazi abira. Kuva yagera ku butegetsi, ku wa 22 Mutarama 2024, Joseph Nyuma Boakai ntiyahwemye kugaragaza ko amafaranga miliyoni 40 z’amadolari zavuzwe n’uwo yasimbuye Georges Weah atari ibyo.
Ngo nyuma y’aho arahiriye yasanze isanduku ya Leta irimo miliyoni 20 n’igice z’amadorari. Ibi byatumye Sena ya Liberiya isaba Banki nkuru y’igihugu isaba gushyira umucyo kuri uko kutavuga rumwe ku cyasigaye mu isanduku ubwo hahererekanwaga ubutegetsi.
Ubwo yarahiraga, Joseph Nyuma Boakai yavuze ko arajwe ishinga no kurwanya ruswa, kubaka ibikorwaremezo, ndetse no gutuma Liberiya iba igihugu buri mwenegihugu yishimira.
Ikindi ngo mu rwego rwo kudasesagura umukozi wese wa Leta azakurikiranwa uko akoresha umutungo, hagabanwa cyane ingendo zitari ngombwa zitwara amafaranga menshi. Joseph Nyuma Boakai Yatsinze Georges Weah mu cyiciro cya 2 cy’amatora ku majwi arenga gato 50%. Yavutse mu mwaka wa 1944, aba Visi Preezida wa Liberiya kuva mu mwaka wa 2006 kugeza 2018, bivuze ko amenyereye imitegekere y’iki gihugu.
Tanga igitekerezo