Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, ruravuga ko ingeso yo kwanga kwiteranya iri mu bitiza umurindi ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ibi byavuzwe na Njangwe Jean Marie Vianney uyobora ishami ry’ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo muri RIB kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 ubwo uru rwego rwakomezaga igikorwa cyo kwegereza ibiro ngendanwa abatuye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga.
Ibi bikorwa biri mu rwego rwo kubakangurira kugana serivisi ya Isange One Stop Center nshya ikorera mu bitaro bya Nyabikenke, ikaba izafasha abaturage bo mu murenge wa Kiyumba, Kibangu, Rongi ndetse na Kabacuzi.
Njangwe yavuze kandi ko kuba inzego z’ibanze zitumva uruhare rwazo mu gukumira ihohoterwa nabyo biza mu bitanga icyuho cyo kureberera ihohoterwa rikorerwa mu miryango. Yongeyeho ko bidakwiye ko iri hohotera riceceka cyangwa rizinzikwe. Ati: "Niba ubonye ihohoterwa rikorwa ukicecekera, uba urihishiriye kubera ingeso yo kuvuga ngo siniteranye."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald, yatangaje ko kubona Isange One Stop Centre ari igisubizo kizafasha guha ubutabera abahuye n’ihohoterwa mu gihe basangaga iyi serivisi kure, bamwe bakanahitamo kubireka.
Gitifu Nsengimana yagize ati: “Ubusanzwe mbere y’uko ibitaro bya Nyabikenke bifungura, abaturage bajyaga bahura n’ihohoterwa, twaboherezaga mu bitaro bya Ruli mu karere ka Gakenke, ni ho Isange One Stop Center yakoreraga. Ubu rero kuba tugize Imana bakaba batwegereje iyi serivisi, bigiye korohera abaturage bacu kuko nk’umuntu wahohoterwaga urumva byamufataga kwambuka Nyabarongo.”
Uyu muyobozi na we aremeza ko hari abanga kutagaragaza icyaha cy’ihohoterwa kugira ngo batiteranya n’imiryango, gusa ngo birasaba kwigisha. Ati: “Usanga umuntu udatanga amakuru afite ihohoterwa mu rugo ari wa wundi utinya imiryango yashatsemo. Cyane cyane nk’umugore agatinya ko naramuka atanze umugabo we, imiryango izasigara imurwanya. Ariko tugerageza kubigisha ko uburenganzira bw’umuntu ari ntavogerwa, tukabagira inama yuko bajya batanga ikirego.”
Nsabimana Jean Paul ushinzwe guhuza ibikorwa bya Isange One Stop Center muri RIB yavuze ko ibyaha by’ihohotera bigira ingaruka mbi ndetse z’igihe kirekire kandi ku bantu barenze umwe. Yasabye abaturage kubungabunga ibimenyetso kuri ibi byaha mu gihe bifuza kugana ubutabera kandi bakirinda kunga ibi byaha.
Tanga igitekerezo