Uyu munsi ni kuwa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga . Ni umusi wa 195 mu misi igize umwaka.Uyu mwaka usigaje imisi 170 ngo ugere ku musozo.
Mu Bufaransa, uyu musi nibwo Ibihumbi by’abafaransa byigabije ibikorwa remezo by’ubwami bw’Ubufaransa. Bimwe mu bikorwaremezo byangijwe n’iyi myigaragambyo. Ni iyangizwa rya gereza nkuru ya Bastille , ibi byafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’intangiro y’impinduramatwara yaje gusozwa umwami Louis XVI n’umugore we Marie Antoinette bishwe.
Incamake ku mpinduramatwara y’Ubufaransa 1789-1799
Mu mpeshyi yo mu 1789, abafaransa benshi batangiye imyigaragambyo yinubira ubutegetsi bwa Cyami, bavuga ko bubakandamiza kandi bukabije kwigwizaho imitungo.
Bernard-René Jordan de Launay, umusirikare wayoboraga ingabo mu mugi wa Bastille yasabye umwaka Louis XVI ko yakongera ingabo muri ako gace cyane ko yari yamenye amakuru ko impirimbanyi z’impinduramatwara zagombaga kuhibasira. Tariki 12 Nyakaka 1789, Umwami yamwereye ingaabo 250, zifite n’intwaro z’iturika. Launay yongeye ho ingabo ze bose bazenguruka umutamenwa wa Bastille wafatwaga nk’ahantu h’ingenzi mu bwami bw’ubufaransa.,
Mu rukerera rwo kuwa 14 Nyakanga 1789, ikivunge cy’abantu bitwaje intwaro zigezweho n’izindi gakondo nk’imihoro , amashoka batangiye kwikusanyiriza hamwe mu marembo yerekeza ku mutamenwa wa Bastille.
Ingabo z’umwami Louis XVI ziyobiwe na Launay zari ziryamiye amajanja. Gusa umubare w’impirimbanyi wakomezaga kugenda wiyongera , bigera aho ingabo za Launay zisanga ari nke cyane ugereranije n’aba baturage. Abaturage bamaze kugwira bahise binjira ku marembo ya Bastille ingabo za Launay zibabonye zibona ko zitabasha kubarwanya, zigira inama yo kuzamura igitambaro cy’umweru nk’ikimenyetso kigaragaza ko umanitse amaboko wemeye gutsindwa intambara.
Ingabo za Bernard-René Jordan de Launay, zarafashwe zose zijyanwa muri gereza , zitegekwa gufungura ububiko bw’intwaro n’izo bari bafite barazakwa. Ifatwa rya Gereza ya Bastille rigereranwa nk’ikimenyetso cya mbere cy’insinzi impirimbanyi z’impinduramatwara zari zibonye. Mu mpinduramatwara y’aha mu Bufaransa yamaze imyaka igera ku 10, yaje gusozwa mu mwaka 1799. Mbere gato Umwami w’ubufaransa Louis XVI n’umwamikazi we Marie Antoinette bafashwe n’abigaragambya babashinja icyaha cy’ubugambanyi bw’igihugu.
Icyaha cy’ubugambanyi bw’igihugu mu bwami bw’ubufaransa cyahanishwaga gucibwa umutwe. Louis XVI n’umugore we boherejwe gufungirwa mu gace ka Gillotine ari naho baje kugwa.
Bimwe mu byateye iyi mpinduramatwara , abanyamateka bemeza ko yaturutse ku busumbane bwari mu Bufaransa kuva ku ngoma y’umwami Louis XIV . Nk’aho wasangaga mu Bufaransa umuturage rubanda rugufa nta gaciro agira, harimo kandi n’uko ibyari mu gihugu byose byari ibyumwami. Umunyamateka w’umudage Johannes Peter Muller , avuga ko mu mpamvu zateye impinduramatwara y’Ubufaransa harimo n’impunduramatwara y’abaye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika , yagejeje iki gihugu ku bwigenge bwo 1776. Johannes avuga ko byinshi byifashishijwe n’Abafaransa bari bakuriye iyi mpinduramatwara byari byarakoreshejwe n’abayobozi b’ingabo zakoze impinduramatwara ya Amerika ku isonga hari George Washington.
Impinduramatwara y’Abafaransa, yatangiye muri Nyakanga 1789 kugeza 1799. Iki gihe gifatwa nk’ingenzi ku baransa bose kuko ari cyo gihe cyakuyeho ubwami bw’igitugu bwa Louis XVI maze ubufaransa bwinjira ku mugaragaro muro Repubulika. Napoleon Bonaparte niwe ufatwa nka Perezida wa Mbere wayoboyeRepubulika y’ Ubufaransa. Bonaparte yayoboye Ubufaransa kuva 18 Gicurasi mu mwaka 1804 kugeza kuwa 22 Werurwe 1815.
Tanga igitekerezo