Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze amagambo akomeye ku bufatanye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ziteganya kugirana n’igisirikare cy’iki gihugu kizwi nka FARDC.
Komanda w’ingabo za MONUSCO, Lieutenant General Otávio Rodrigues De Miranda Filho, tariki ya 3 Ugushyingo 2023 yatangarije abanyamakuru bari i Goma ko izi mpande zizifatanya muri operasiyo yiswe ‘Springbok’ igamije kurinda uyu mujyi n’uwa Sake kugira ngo M23 itayifata.
Lt Gen. Miranda yatanze icyizere ko iyi operasiyo izagenda neza, kuko ngo M23 idashobora kubarusha imbaraga. Yagize ati: “Inyeshyamba za M23 zifite imbaraga kurusha izo mu 2013, ariko MONUSCO na FARDC ziyirusha imbaraga kandi twayitsinda.”
Maj. Ngoma mu kiganiro yagiranye na BWIZA kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2023, yatangaje ko ubufatanye bwa MONUSCO na FARDC busanzwe kuko izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro zari zisanzwe zirasa kuri M23, zifashishije za kajugujugu. Yahamije ko zatandukiriye ubutumwa bwazijyanye mu burasirazuba bwa RDC.
Uyu musirikare, ku magambo ya Lt Gen. Miranda, yagize ati: "Ayo magambo arababaje cyane. Ariko twebwe M23 ntabwo duhangayikishwa n’ikintu cyose. Bari basanzwe bakorana kuva kera. Babivuze ku mugaragaro ariko bari asanzwe bakorana. Urabizi ko kajugujugu ya MONUSCO yaturasaga buri gihe. Icyo si ikibazo kuri twebwe, ntabwo ari igitangaza. Ni ibisanzwe, bakorera hamwe, nta kibazo rwose.”
Maj. Ngoma yakomeje avuga ko igiteye isoni ari uko MONUSCO igiye gukorana n’uruhande rurimo imitwe yitwaje intwaro n’abacancuro. Ati: “Urabona ONU itangiye gukorana na FDLR, igakorana na APCLS, igakorana na Nyatura, CODECO, bazakorana n’abacancuro. Buri muntu ufite ubwenge azibaza ‘Ese iriya ONU ni ibiki? Bazakorana n’abicanyi? Bazakorana na FDLR yakoze jenoside? Ni ibiki ku Isi’?”
Umuvugizi wa M23 yatangaje ko ntacyo ‘Operation Springbok’ ibabwiye kuko ngo icyo bazakora ari ukwirinda no kurinda abaturage bari mu bice bagenzura. Ati: “Iyo operasiyo ntacyo itubwiye. Twiteguye kwirinda no kurinda abaturage bacu.”
Mu gihe MONUSCO iteganya kwifatanya na FARDC mu kurinda Goma na Sake, ubutegetsi bwa RDC bukomeje ibiganiro n’ibihugu biri mu muryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC, kugira ngo bimwoherereze abasirikare bo kurwanya umutwe wa M23. Maj. Ngoma yatangaje ko nta kibazo afite kuri SADC.
Yagize ati: “Nta kintu twavuga kuri SADC. Ariko abantu bamenye neza, SADC irabizi ko twasinye amasezerano na Leta ya Congo, turumvikana. Barabizi neza. Nta kibazo dufitanye na SADC. Barabizi ko Leta ya RDC ishaka kuduhohotera. Dufite uburenganzira, barabizi, turarwanira uburenganzira, barabizi neza.”
Imirwano ya M23 n’uruhande rwa Leta ya RDC yakomereje muri gurupoma ya Kibumba na Buhumba, teritwari ya Nyiragongo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023. Ikurikiye iyabereye Kitshanga na Bwiza muri teritwari ya Masisi ejo.
1 Ibitekerezo
yuhi Kuwa 06/11/23
SADEC nize wenda yagarura amahoro muri Nord Kivu,naho EAC byarayinaniye , wagirango irigufana.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo