Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko agiye guhagurukira ikibazo cy’Abacuruza ibikomoka ku mashyamba (Imbaho) bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko barembejwe n’Imisoro batazi aho yakomotse.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri ushize, Tariki 17 Mutarama 2024, ubwo yari mu Karere ka Rubavu, aho yitabiriye Amahugurwa y’Ababaruramari b’Umwuga ku nshuro ya 13, agamije kubasobanurira amategeko agenga imisoro yavuguruwe.
Ati "Hari ibibazo byagaragaye mu bushabitsi bw’ibikomoka ku biti, aho mu gihe cyashize habagaho gusoresha imodoka muri rusange hatitawe ku ngano y’ibyo itwaye, twasanze bibangamye kuko harimo abahohoterwaga, duhitamo kuba umuntu yazajya yishyura umusoro w’ibyo atwaye (Kubara imbaho). "
Akomeza avuga ko ibyo aba baturage bavuga bazareba nimba harimo imbogamizi bakazishakira umuti.
Ati "Tuzareba niba ari umwihariko w’Akarere ka Rutsiro tubikemure kuko ntawe twifuza ko yaterwa ibihombo n’Umusoro utanoze."
Miramago Amin, Umuyobozi w’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda, ICPAR avuga ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo bafashe abanyamuryango ba ICPAR gusobanukirwa n’impinduka ziba zabayeho mu mategeko agenga imisoro.
Ati "Aya mahugurwa twayateguye kugira ngo dufashe abanyamuryango ba ICPAR bafasha ibigo bakorera ngo basobanurirwe impinduka zabayeho mu mategeko agenga imisoro, kandi tubikora kugira ngo bahore ku isonga."
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingirakamaro, kuko iyo utamenya ingingo zahindutse mu mategeko agenda imisoro ushobora guteza igihombo ikigo ukorera.
Mukanyangezi Francis Anita, ukora mu ishami ry’Imisoro muri kimwe mu bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda yagize ati "Aya mahugurwa twasobanuriwe ingingo zo mu mategeko agenga imisoro yahindutse, kugira ngo bizadufashe kwirinda ibihombo bituruka ku kudakurikiza amategeko, binafasha igihugu kwagura ibikorwaremezo."
Akomeza avuga ko habaye kurangara ntumenye impinduka zabaye mu mategeko agenga imisoro biteza igihombo ikigo ukorera nta kabuza.
Abatuye Rutsiro ntibumva ukuntu umufuka w’amakara ugura ibihumbi 15 frw usoreshwa kimwe nk’urubaho rw’amafaranga 1400 Frw.
Sendegeya Jean Bosco ukora ubucuruzi bwo kugura imbaho mu Karere ka Rutsiro akazijyana i Kigali, mu kiganiro na Bwiza.Com yavuze ko umusoro bashyiriweho wababereye umutwaro.
Ati "Ngura imbaho nkazijyana i Kigali, Umusoro wa Ngali wavuye ku bihumbi 10 Frw twishyuraga, ku muntu upakiye Fuso, ugeze aho urubaho rumwe rusoreshwa amafaranga 150 Frw ya Ngali muri Rutsiro, wagera i Kigali ukarusorera 18% ndetse hakiyongeraho 3% ya EBM, bivuze ko urubaho tugura amafaranga 1500 Frw, turugurisha rutwaye imisoro ya 650 Frw, Leta nidutabare."
Akomeza avuga ko ibi byo gusoreshwa ku rubaho rumwe, amafaranga 150 Frw bimaze amezi abiri aho bose basanga ubu bucuruzi bari bubuvemo bidateye kabiri, kuko bwabateje igihombo nko ku bantu bari baranguye amashyamba.
Habimana Thacien, nawe ucuruza ibikomoka ku biti mu karere ka Rutsiro avuga ko Leta itagize icyo ikora byakomeza gutiza umurindi ruswa.
Ati "Leta itagize icyo ikora bizakomeza gutiza umurindi ruswa, kuko hari bamwe usanga bavuga ko nimba apakiye imbaho ibihumbi 2, aho kwishyura umusoro w’ibihumbi 300 Frw, yiyemeza akajya agenda aha ruswa umukozi wa Ngali muri buri murenge anyuzemo aturutse Rutsiro, agakoresha Declaration y’Umusoro mu karere ka Nyabihu w’ibihumbi 10 Frw."
Akomeza avuga ko bababazwa n’ukuntu umufuka w’amakara ugurishwa ibihumbi 15 Frw, usoreshwa amafaranga 150 Frw angana nk’umusoro w’Urubaho rumwe rusoreshwa amafaranga 150 Frw, nk’umwihariko w’akarere ka Rutsiro.
Yanditswe na Kofito
Tanga igitekerezo