Komanda w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Colonel Michael Walaka Hyeroba, yazisabye kwitegura guhangana n’uwazishotora.
Uyu musirikare yatangarije aya magambo mu nama yahuriyemo n’abofisiye bo mu ngabo za Uganda ziri muri ubu butumwa, yigaga ku kibazo cy’uburyo ibice zigenzura bikomeje kuvogerwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati: “Muhore muri maso kandi mwitegure kuba mwagira icyo mwakora. Mwitegure kwirwanaho. Nibabagabaho igitero, ntimuzategereze. Ubu butumwa bubaha uburenganzira bwo kwirwanaho.”
Col. Hyeroba avuze aya magambo nyuma y’aho tariki ya 16 Ukwakira 2023, umwe mu mitwe yitwaje intwaro uri mu ihuriro rya Wazalendo wateze igico imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda iva Bunagana, ukarasamo babiri, bagakomereka mu mutwe.
Icyo gihe, Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye yagize ati: “Ntibyadutunguye kuko hari abanyangeso mbi nk’Abawazalendo, nk’aba-Mai Mai bakidobya muri ibyo bice kandi nta mategeko bakurikiza. Baduteye ni ukwirwanaho kandi bazabireba ko icyo bakoze ari amakosa.”
Ingabo za Kenya zigenzura igice kinini muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo na zo zarashwemo igisasu cya ‘Mortier’ tariki ya 24 Ukwakira 2023, cyica umusirikare umwe witwa John Ndawo. Ingabo za RDC na M23 zirashinjanya kukirasa.
Ubutumwa bw’amahoro bwa EAC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri RDC, bwatangiye mu Gushyingo 2022 ubwo hoherezwagayo ku ikubitiro ingabo za Kenya. Iza Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo zagezeyo muri Werurwe na Mata 2023.
Tanga igitekerezo