Uhereye tariki ya 5 kugera tariki ya 10 Kamena 2,000 ingabo z’u Rwanda (RDF) zasakiranye n’iza Uganda (UPDF) ibintu biradogera, hagwa abasirikare bigoye kwemeza umubare.
Urugamba rwo gukuraho Mobutu Sese Seko no kugeza Kabila ku butegetsi. U Rwanda rwafatanyije na Uganda gusa izi mpande zombi baje kurwanira i Kisangani.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Gen Karenzi Karake uzwi nka KK wari koloneri icyo gihe, wari uyoboye Ingabo z’u Rwanda i Kisangani, yabwiye The Washington Post ku wa 12 Kanama 2000, ko ibyabaye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi nta gishimishije kirimo.
Mu gitabo cye, “Do Not Disturb – The Story of a Political Murder and an African Regime Gone Bad” Michela Wrong avuga ko nyuma y’agahenge, hari uwabwiye uyu munyamakuru w’Umwongereza ko abasirikare bakuru ba RDF yanywaga amata, mu gihe UPDF bari bahugiye ku nzoga, Whiskey.
Uwari ahagarariye Croix-Rouge, Alexandre Liebeskind yabwiye uyu mwanditsi ngo " Ku ruhande rumwe wabonaga abasirikare bicaye, bari gusoma ku mata. Ku rundi ruhande ugasanga abasirikare bakuru bari kunywa Whiskey saa yine za mugitondo!"
Icyitonderwa: BWIZA iributsa abasomyi bayo ko iyi nkuru iri mu cyiciro cyiswe "BIRAVUGWA."
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo