Bamwe mu batishoboye bafite ubumuga bw’ingingo bo mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Gatore bavuga nyuma y’ikurwaho ry’ibyiciro by’ubudehe batagihabwa ubwisungane mu kwivuza kuburyo bigira ingaruka Ku bagize miryango yabo.
Abo baturage bafite ubumuga bw’ingingo babwiye Izubatv ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abagize imiryango yabo nyuma y’aho icyiciro by’ubudehe bikuriweho bigatuma badahabwa ubufasha burimo n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Sante).
Kandebe Concessa ni umwe mu bantu bafite ubumuga utuye mu kagari ka Cyunuzi mu Murenge wa Gatore wagaragaje ko Kubaho nta bufasha bahabwa bishobora kugira ingaruka Ku buzima bwabo n’abagize imiryango yabo .
Yagize ati"Nta mbaraga zo gukora Kandi nta mituweli tugihabwa ,ndwana no Kubonera abana amafaranga y’ishuri nayo kurya ariko nta mibereho dufite kuko na mituweli ntayo tugihabwa murumva ko biroroshye ."
Umwe muribo bantu bafite ubumuga yavuze ko n’inzu batuyemo yenda kubagwira asaba ko bafashwe kubera ibibazo by’imibereho bafite .
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba yavuze ko nubwo gufasha abatishoboye bitagikorwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe ariko ubuyobozi bufite inshingano zo gufasha abo baturage batuye mu kagari ka Cyunuzi.
Ndayisaba avuga ko harimo gukorwa ibarura ry’abantu bafite ubumuga mu Gihugu hose ndetse igihe rizaba rirangiye rizagaragaza abantu abafite ubumuga bakeneye gufashwa .
Tanga igitekerezo