Abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, ahazwi nka Katabaro baravuga ko ubwambuzi bakorerwa butizwa umurindi n’abayobozi badahana udutsiko tw’abajura dukunze kuhaboneka mu masaha y’igitondo na nimugoroba.
Bayisabe Erneste utuye muri santere y’ubucuruzi ya Katabaro avuga ko nyuma yo guhohoterwa n’abajura akaza gutabarwa n’umuturage wumvise atabaza ku wa 21 Ugushyingo 2021, yatereranywe n’inzego z’ubuyobozi ubwo yazigezagaho ikibazo cye ko yahohotewe n’abajura, yaje kumenyamo umwe ariko ntibagira icyo babikoraho.
Yabwiye bwiza.com ati: "Nagize ngo ni abanyamaguru bafatanye urunana bisanzwe ariko mbatse inzira barayinyima, umwe muri bo ahita ankubita urushyi ngwa hasi dutangira kurwanira moto ari nako mvuza induru, ku bw’ amahirwe haza umuturage arantabara."
Bayisabe yakomeje avuga ko yahise ajyanwa kwa muganga guhabwa ubuvuzi bw’ibanze kuko ngo yari yakomeretse, nyuma yaje kujya kuri sitasiyo y’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kimisagara kubamenyesha urugomo yagiriwe, imubwira ko ajya gushaka umwe mu bo akeka yazamubona akayimenyesha. Ati: "Yarambwiye ngo ninjye gushaka uwo muntu ngo nimubona nzabahamagare.”
Uyu muturage avuga ko bitari bikwiye ko umuturage wagize ikibazo yikurikiranira uwamuhohoteye kandi bigaragara ko yakomerekejwe.
Munezero Princesse na we avuga ko yamburiwe muri Katabaro ubwo yari avuye guhaha ku wa 27 Ugushingo. Ati: "Nari mvuye guhaha mu masaa kumi n’ebyiri, mfite telephone ya smartphone barayinyambura, naje kubimenyesha ushinzwe umutekano ariko ntacyo byatanze, na mukuru wanjye hari hamaze iminsi mike bamwamburiye aha."
Ku murongo wa telephone ubwo yabazabwaga kuri iki kibazo cy’ubwambuzi bukunze kuvugwa muri iyi Santere ya Katabaro, Simba Djuma ushinzwe umutekano mu mudugudu yemeje iby’aya makuru, agira ati: ”Yego abajura barahari kandi turimo kubikurikirana cyane ko abo dukeka babikora ni bamwe mu bana bacu, ntabwo baturuka kure”.
Djuma yakomeje asaba abaturage ubufatanye mu kwicungira umutekano no gutanga amakuru igihe hari ukoze bene icyo gikorwa cy’ubwambuzi. Ati: "Akenshi abaturage banga gutanga amakuru y’abakora ubwo bwambuzi ngo batiteranya, bakwiye gutinyuka bakajya babatubwira."
Nubwo Djuma asaba abaturage kujya batanga amakuru, abaturage bo bavuga ko uburyo bayabazwamo bitoroshye ko bayatanga, cyane ko iyo uwo uvuze ari umwana w’umuturanyi, urabizira bityo bakaba bifuza ko abayobozi banoza uburyo bayabonamo ku buryo bitahutaza uyatanze.
IRYAMUKURU Angélique
Tanga igitekerezo