Umukobwa witwa Irakoze Jeannette utuye mu Mujyi wa Kigali amaze amezi ane yarafungiwe n’ababyeyi be mu rugo azira gukundana n’umusore witwa Jean d’Amour Niyigena umuryango we udashaka. Kuri ubu uyu musore na we akaba ari mu mazi abira kuko ari mu maboko y’ubugenzacyaha (RIB) bwamutaye muri yombi, nyuma y’uko se w’umukobwa amushinje ibyaha birimo kuvogera urugo rwe n’icyaha cyo gucuruza abantu. Kuri uyu wa Gatanu bikaba biteganyijwe ko ashobora kugezwa mu bushinjacyaha.
Irakoze ni umukobwa w’imyaka 20 wa gatatu iwabo, akaba akundana n’umusore w’imyaka 25, ariko akavuga ko ababyeyi be batifuza ko yakomeza gukundana na we kubera impamvu z’imyemerere.Gusa ibindi bisobanuro bitangwa bigaragaza ko harimo n’ikibazo cy’inzego z’imibereho, hanze bakunze ibyiciro by’ubudeehe.
Umukobwa avuga ko bijya gutangira, umusore yabanje gukundana na mukuru we, Dorcas, ariko baza gutandukana nyine bitewe n’imyemerere. Nyuma yo gutandukana, Jeanette wari usanzwe aziranye n’umusore, yakomezanyije na we barakundana. Mukuru we abimenye amubwira ko atezemera ko bakomeza gukundana, abyinjizamo n’ababyeyi babo nkuko abivuga.
Jeanette na Dorcas ni abakobwa ba Bagabo Eliezer ubarizwa mu murenge wa Remera , Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali . Ubwo Jeannette yavuganaga na Bwiza.com kuri telefone yavugaga ko atunze iwabo batabizi kuko izindi bayimwatse, yasobanuye ko ari mu bwihisho kandi atemerewe gusohoka mu rugo, ndetse no gukoresha telephone. Yagize ati “Nakundanye n’umuhungu, wari warakundanye na mukuru wanjye, noneho baza gupfa iby’imyemerere, kubera ko hari ibyo umuhungu yabuzaga umukobwa gukora. Byaye ngombwa ko batandukana, ariko icyo gihe cyose navuganaga n’uwo muhungu, kuko urumva yakundanaga na mukuru wanjye, nari muzi. Noneho batandukanye, nza kubimenya ko batandukanye, ari umuhungu ubwe ubimbwiye. Nza gukora ubushakashatsi, mbibaza na mukuru wanjye wampaye amakuru y’uko batandukanye kubera imyumvire. Byarangiye ubwo nyine ntangiye gukundana na we.”
Irakoze avuga ko agitangira gukundana n’umusore, mukuru we yabirwanyije, ndetse akamubwira ko nakomeza gukundana na we ibintu bizaba bibi, abishyiramo n’ababyeyi be.
Nk’uko akomeza abisobanura, ngo ababyeyi be bagerageje uko bashoboye ngo bahagarike urukundo rwe na Niyigena Jean D’amour, ariko birabananira. Byageze aho umukobwa bamwambura telefone, bamubuza kuva mu rugo bagira ngo barebe ko yareka Niyigena Jean D’Amour, ariko biranga.
Umwunganizi mu by’amategeko wa Jean D’Amour , we na Irakoze bavuga ko Se w’umukobwa yabonye binaniranye yitabaza RIB, atanga ikirego cyakirwa n’Umugenzacyaha ushinzwe ibyaha birebana n’icuruzwa ry’abantu ( Human trafficking ).
Niyigena Jean D’Amour yahise ahamagazwa abazwa ku byaha byo “kuvogera urugo rw’abandi atabiherewe uburenganzira” no “gushora abantu mu buraya n’ubwomanzi agamije kubikuramo inyungu”, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa Ingingo ya 155 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/06/2018 riteganya ibyaha n’ibihano n’ingingo ya 24 y’itegeko No 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.
Icyo gihe, Niyigena Jean D’Amour yarabajijwe bamubwira ko aregwa na se wa Irakoze Jeannette ibyo byaha byavuzwe hejuru, kandi ko mu batangabuhamya harimo na Dorcas mukuru wa Irakoze Jeannette bakundanaga mbere.
Nyuma y’iryo hamagazwa mu bugenzacyaha, Niyigena ntiyafunzwe kubera ko nta bimenyetso bifatika ubugenzacyaha bwabonye. Nyuma y’ukwezi ahamagajwe n’umugenzacyaha, tariki ya 10/12/2020 umugenzacyaha Mageza Charlotte yohereje abapolisi basanga Niyigena Jean D’Amour mu mujyi kuri ATHENEE, aho akorera, atabwa muri yombi. Kuri ubu akaba afungiye kuri station ya polisi ya Kimihurura.
Bwiza.com yashatse kumva uruhande rw’ababyeyi ba Irakoze ngo yumve ukuri kwabo, ku murongo wa telephone ibajije Bagabo uko ikibazo cy’uyu musore giteye, mu magambo macye agira ati: “Ntabyo nkwiye kubazwa.”
Umukobwa yabujijwe no kujya ku Ishuri
Uyu mukobwa wigaga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’Abadivantisiti ya AUCA, nubwo abandi batangiye kwiga we aracyari mu rugo, kubera kutemererwa n’ababyeyi be gusohoka, kuva bamufungirana azira umusore. Avuga ko n’ubusanzwe ikibazo cy’uburenganzira bucye ari ikibazo gisanzwe iwabo mu rugo.
Agira ati “Nigaga muri Kaminuza mu wa kabiri, hariya muri AUCA. Ariko muri ubwo buryo, mbere yaho twari dufite ikibazo cy’uburenganzira bucye hano mu rugo, ntabwo twari twemerewe kuba twasohoka. Turafungiranye, ntabwo twemerewe gutunga telephone, n’ubu nyitunze mu buryo buhishe. Ntabwo twemerewe mbese bwa burenganzira bwose umwana agomba ku mubyeyi.”
Uyu mukobwa asobanura ko gukanirwa cyane byabaye kuri we ngo kubera ikibazo cy’uyu muhungu, mu rugo iwabo batashakaga bamushaka. Noneho bafata umwanzuro wo kumufungirana. Agira ati “ Ubungubu maze amezi ane ntasohoka. Amasomo abandi bana barayatangiye ariko ntabwo nkiga, kubera ko hagiyemo ikibazo cy’uyu muhungu baba nk’aho bahagaritse amafaranga y’ishuri.”
Uyu mukobwa ashimangira ko akunda uyu musore cyane, ko ndetse atagomba kumureka, nubwo ababyeyi be babigize birebire, bakamufungisha bamushinja ibyaha bitandukanye kugira ngo babatandukanye. Kugirango uyu musore abashe gufungurwa nk’uko Irakoze yabibwiwe, bamusabye ko yakwandika agasinya ko azahagarika gukundana nawe, Kandi we avuga ko atafata umwanzuro wo kumwanga kubera ko batamushaka. Agira ati “Ndamukunda cyane pe! Nubwo bamushyizeho dosiye ko yateje akavuyo mu rugo”.
Akomeza asobanura kandi ko kuva batangira gukundana mu rugo “baramuhamagaye baramwihanangiriza bamubwira ko atagomba kugera mu rugo. Nta n’ubwo yari yagera mu rugo. Ariko papa yagiye gutanga dosiye amubeshyera ko yageze mu rugo”, ngo yateje akavuyo none aho bigeze ubu ngubu, byarangiye bamufunze.
Uwunganira Niyigena mu mategeko Me Evarste, yabwiye Bwiza.com ko Niyigena Jean D’Amour nta kindi azira uretse kuba akunda umukobwa ababyeyi be batabishaka. Ibyo ngo bikaba bigaragazwa n’uko umugenzacyaha, mbere amurekura agataha, “yari yamusabye kwibagirwa burundu abakobwa ba Bagabo Eliezer, ko niyongera kumva bavuganye azahita amufata akamufunga”.
Uyu munyametegeko avuga ko Niyigena yemeza ko kureka uyu mukobwa byamunaniye, kuko atari kubasha kumureka kuko amukunda kandi umukobwa na we akaba amukunda, nk’uko bagiye babishimangira mu mabazwa imbere y’ubugenzacyaha.
Ibaruwa ivugwa kuba iya Irakoze Jeannette yandikiye umukunzi we amubwira ko amukunda n’ubwo ababyeyi be batabishaka.
Uyu munyamategeko yemeza ko usibye n’ihohoterwa umukobwa arimo gukorerwa n’iwabo, yagize n’ihungabana. Avuga ko ku munsi bitaba RIB , uyu mukobwa yagize ihahamuka bikamuviramo kujyanwa kwa muganga ushinzwe abafite ibibazo bifitanye isano n’ihungabana ( Psychologue), n’uyu munsi akaba akomeje gukurikiranwa n’abo baganga.
Ese umusore yaba azira ko atava mu muryango ukize nk’umukobwa?
Umwe mu bantu bazi umuryango wa Jeannette ndetse ufite amakuru ku rukundo rwe na Niyigena, aremeza ko icyo uyu musore azira ari uko iwabo w’umukobwa batamushaka gusa.
Agira ati “Barakundanye nyine nk’ibisanzwe , ariko iwabo nyine habamo ikibazo cy’uko umuhungu batamushakaga. Ubwo urumva nyine kujya mu muryango batagushaka bigenda biteza ibibazo bitandukanye. Urebye ahanini, kuba Jeannette adasohoka, kuba atari kwiga, asa nk’aho afungiye mu rugo n’umuhungu akaba afunze, ahanini ni ukubera iyo mpamvu.”
Uyu yongeyeho ko Jeannette aramutse atandukanye n’umusore ubuzima bwakomeza nk’uko byari bisanzwe kuko ari cyo iwabo n’umukobwa bashaka . Yabajijwe impamvu yumva umuryango w’umukobwa waba udashaka uyu musore, kuko hari impamvu nyinshi zijya zigaragara zibangamira urukundo nk’ubukene, imyemerere n’ibindi.
Yasubije agira ati “Ni ukutamushaka kandi ntakize, ntari ku rugero rw’ubukire nk’urwo iwabo w’umukobwa bariho, ni icyo kibazo kirimo. Kuko umuhungu, uko biri kose iyo aba akize, bishoboka ko bari bumwemere.” Irakoze Jeannette na we yagize icyo avuga kuri iki kibazo cy’uko umusore yaba azira umuryango aturukamo. Agira ati "Njyewe umuhungu dukundana ni umuntu uri serieux, kandi ni umuntu wikorera kandi ukunda akazi ke. Twe mu rugo dusa nk’aho twifashije. Bari kumubeshyera ngo yaje mu rugo gushakamo amafaranga, kandi umuhungu arifashije, nta kibazo afite cyo kuvuga ngo yaza akurikiye amafaranga."
Umwunganizi we avuga ko uyu musore Jean D’amour yafunzwe ku wa mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020. Twagerageje kuvugana n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Umuvugizi w’uru rwego mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa twitter ye yavuze ko Ubuyobozi bwa RIB bugiye gukurikirana uko byagenze basanga harabayemo amakosa y’Umugenzacyaha akayahanirwa ndetse n’Abarenganyijwe barenganurwe
Ubuyobozi bwa @RIB_Rw bugiye gukurikirana uko byagenze nisanga harabayemo amakosa y'Umugenzacyaha azayahanirwa ndetse n'Abarenganyijwe barenganurwe @oswaki @bwizanews
— M B.Thierry (@MBThierry167) December 10, 2020
60 Ibitekerezo
Nkunzurwanda Janvier Kuwa 10/12/20
Nukuri birababaje kand ababyey ntibagakwiye kwivanga mukibazo cy’abana kuko Bose barakuze kand ntago bagomba kuba bafatira umwanzuro umwana wiga muri Kaminuza so babahe akanya kuko Bari seriously mubyo bakora mugani wabo kand urukundo bifuza umukobwa wabo abamo bashishoze neza kuko sirwo umukobwa ashaka amafaranga rero afasha mukubaka urugo ariko sicyo gusa umuntu yashingiraho ashaka uwo babana kuko Hari benshi bayagira mensh ariko ingo zabananiye .nasoza nsaba RIB kudaha agaciro ikirego bashyikirijwe kuko ntashingiro gifite hanyuma bagahita barekura umusore ndetse agacungirwa Umutekano kuburyo nagira icyaba bizabazwa Sebukwe
Subiza ⇾Kamana Kuwa 11/12/20
Ahubwo ubu jye numiwee ahubwo uyu mugenzacyaha urebye neza niwe wayeje ikibazo kikageraho gikomera pee ibi bintu ntabwo ababyeyi bakagombye kubyivangamwo nuyu mugenznacyaha mumukurikirane neza murebe ko nta cooperation irimwo hagati yababyeyi bumukobwa. Ahubwo nokumufunga ntibyakabayeyo kuziza abana yuko bakundana koko.
Subiza ⇾rwasubutare Kuwa 13/12/20
1. Mumuco nyarwanda nta mukobwa wihitiramo umusore..... iyo umusore amubwiye ko amushaka ko bazabana, umukobwa amusubiza ko azabibaza iwabo.
Subiza ⇾2. Hari imiryango idashyingirana kubera impamvu nyinshi..... zimwe ntanubwo umukobwa agomba kuzimenya nkuko atagomba kumenya uko ise na nyina baryamana.....kimwe nibindi byinshi biba murugo avukamo aba atemerewe kumenya ako kanya.
3. Umubyeyi wumwana niwe umukunda kurusha undi muntu uwariwe wese ubaho..... ntabwo rero icyo uyu musore cyangwa RIB cyangwa urundi rwego urwarirwo rwose urukundo rwabo rwasimbura urwumubyeyi wumwana....cyane ko bamubonye akuze.
4. Mubo Imana yashinze kureberera uriya mukobwa ababyeyi nibo baza imbere kabone nubwo leta yakwigira ko ibarusha uburenganzira kuko ntawundi wamubyaye, kumwonsa, kumuvuza, kumurera kugeza aho abereye inkumi ishaka abasore....rero yumvire se nanyina cyangwa azumvire ijeri.
5. Ubwose nibajya gusaba umugeni bazamusaba RIB? cyangwa bazamusaba ababyeyi be..... nyamusore ashakire ahandi areke guteza akavuyo murugo rwabandi....... ejo bitazabaviramo umuvumo bibeshya ngo bazaryoherwa muburiri......ese ubundi uyu nyamusore ntababyeyi agira ngo bamugire inama? cyangwa nabo babirimo? cyangwa ko umukobwa ni nyampinga barekure agende nashaka ntazagaruke..... bihanagure amaraso ye kuko ntakuntu bitamubera bibi.
kayitare Kuwa 13/12/20
None se uwarugiye kubaha umuti wimbeba yabakunfaga ibya kera sibyo byubu sha
Subiza ⇾CM Kuwa 13/12/20
Ushobora kuba utazi,Imbaraga zurukundo wowe.ubundi se wigeze ukunda cg?
Subiza ⇾Kuwa 13/12/20
Nawe uracyafite imyumvire igayitse pe!
Subiza ⇾inconu Kuwa 13/12/20
Ntakubeshye ndaboma wowe mu mutwe nta kintu kirimo pe. Ibintu uvuze byasigaye muri za 70. Ubu se nkawe koko urarya ukaryama ngo uri umuntu uciye akenge.? Ibintu byose uvuze, byerekana ko ucirirtse mu mitekerereze. Mbaye ndi wowe nakwiyayahura uyu mwaka utararangira
Subiza ⇾rwasubutare Kuwa 13/12/20
Ubundi se ko muvuga bimwe nkabavuka Kuli bya bigoryi twese tuzi, ubundi urajya gushaka mumuryango utagushaka aruko wabuze abo muhuje? Muli bus bigegera biva iyo ntavuze mukaza mwiroha mumugi ngo murarambagiza inkumi. Ese iyo ngirwamasore ni mwene nde? abavuka mubaki? ninyamaswa ntizipfa kwimanya nkanswe abantu.... azagende atuume iwabo mumuryango akomokamo baze bamusabire Kandi niba abahisha abivuge.... dore ko bamwe Bari za Congo mumashyamba, Zambia nahandi bihishahisha. Yahuye nabantu bacisha make basenga Njye ageze iwanjye namuvunira umuheto. Mujye mushakana uko muziranyi mwakuranye musanzwe munashyingirana. Niba nkubona iwanjye nkumva nkwishisha toka.
Subiza ⇾HAKIZIMANA François Xavier Kuwa 14/12/20
Ese muvandimwe wowe urashaka kuvuga ko nano babyeyi bafite uburenganzira bwo kwitambika murukundo rw’aba bana? Uko byagenda kose nibubahe icyemezo cy’uyu mukobwa kuko niwe ufite ibisubizo cya nyuma murukundo rwe ibyo rero uvuga ntawakwemeranywa nawe seriously
Subiza ⇾john Kuwa 10/12/20
Birakomeye pe
Subiza ⇾zigama Kuwa 10/12/20
Mbega ibibzo. Abasore bacuruza abakobwa babeshya ngo barabakunda ngo barabashakira akazi nibindi babambutsa imipaka babavanye iwabo. Ahubwo Leta nibishyiremo imbaraga. Kandi nabakora iryo curuzwa ryabakobwa babashora muri ibi bikorwa nibakurikiranywe. RIB nikomereze aho. Human trafficking and sexual exploration is a serious issue.
Subiza ⇾Raymond IRANKUNDA Kuwa 11/12/20
Ese ubu wasomye neza inkuru muvandi? Ibimenyetso by’uko acuruza abakobwa ko byabuze mu iperereza rya mbere hari aho wabonye ko byabonetse noneho?
Subiza ⇾rwasubutare Kuwa 13/12/20
birigaragaza keretse niba utareba
Subiza ⇾kabayija Kuwa 10/12/20
Sebukwe nareke abana bakundane rwose babashigikire aho kubatanya kandi umuhungu ararengana mapenzi hainanga paziya
Subiza ⇾Kuwa 11/12/20
Nibarekure iyo ntama irazira ubusa
Subiza ⇾Ciza Juvenal Kuwa 11/12/20
Nibarekure iyo ntama irazira ubusa
Subiza ⇾kamana Kuwa 11/12/20
Ariko abakobwa b’abanyarwandakazi b’ubu ni abasazi cg? Mutekereza gute mw’abakobwa mwe b’ubu koko?
Subiza ⇾Umusore runaka aje m’urugo rw’umugabo, ahakuunze umukobwaaaa, bigera aho bashwaana ntibubakana. Umuhuungu abonye ko uwo bidashobotse ko babaana arashyekerwa ajya kumusimbuza murumuna we w’uwo bashwaanye?
Muzi ko abanyarwaanda b’ubu dutekereza rwaana kweeli. Ngo iki? Nta soni, uwo musore wiha kubahuka urugo rw’umugabo agakiniisha abakobwa be bene ako kageni? Arafashe umukuru aramutaye, asimbiye no k’umuto, uyu ni musore nyabaki?
Ese ubuundi uyu mukobwa uvuga ko yiga Kaminuza ariko akaba adafite n’ubweenge bwo gushyira mu gaciiro we, yafashwe ate? Umukobwa utinyuuka nk’uko abyiyemerera ko yacunze ko uyu musore atandukana na mukuru hanyuma agahita akundana na we, ubundi bwo mu bisaanzwe n’iyo mukuru we aza kubakana n’uyu musore, uyu mukobwa muto ntiyari kujya ajya kuryamana na muramu we?
Ni gute umukobwa wiize yakwiyubahuka akajya kwandavura k’umuhungu wakundaanye na mukuru we bagatandukana batabanye. Ubuundi mu kinyabupfura cyo kubaha mukuru we no kubaha umuryaango, uyu mukobwa ntiyanagatinyuutse no kugirana umushyikirano n’uyu musore...
Nkabona abakobwa ba cu baterwa amada buri munsi, hari mo ubugoryi nk’ubu buvaanze n’ubusazi. Jye nshyigikiye ko ababyeyi bahagurukira kurwana intamabara abakobwa ba bo no mu nkiko bakajya yo kurega bene aba basore babononera abana barangiza bakabata. Iki si ikibazo cyo kwivaanga mu mikundanire y’umukobwa, ni ikibazo cy’umuco no guca akavuyo k’abakobwa b’ubu b’ibiruumbo bataye umuco. Gukuundana birirwa baraata barangiza bagasebesha imiryaango ya bo gusa. Urwaanda rukahasebera buri munsi. Ababyeyi nibahaguruke bace izo ngegera z’abahungu zibakinishiriza abakobwa, bakuure umwaanda mu gihugu.
hategekimana jean damour Kuwa 11/12/20
Ariko nkawe ubu ibitekerezo cyawe urabona Hari cyocyamarira umunyarwanda puuuu abantu nkamwe urwanda ntirubakeneye jyenda vahongaho niba yarakundanye numuntuse bakangana bivugako atakunda undi ikosa nirihe ubuse urabona wakiza abantu cg wakongeza umuriro? Nibakurikirane uwomubyeyi wabujije umwanawe uburenganzira bwe ahumbwo
Subiza ⇾Kuwa 11/12/20
Ubwose nkawe uvuze icyi ko wagirango nawe ufite icyindi cyibazo cyihariye Muri Wowe Ngo umwanda ahubwo nta nisoni ugira
Subiza ⇾tito Kuwa 11/12/20
Wowe kamana ibyo uvuga ni ubusazi n’ubugoryi bigaragare ko nta kinyabupfura ugira
Subiza ⇾manzi Kuwa 11/12/20
Ibyo uvuze nibyo pe ! ariko niba byaranabaye ntabwo umusore akwiye kubifungirwa ibyo bireba imyitwarire ndangagaciro n’umuco ntabwo ari icyaha plse tujye dutandukanya ibintu!!
Subiza ⇾kamegeri Kuwa 11/12/20
Wowe KAMANA, uvuze ubusa nkumusazi.
Subiza ⇾p.Dan Kuwa 11/12/20
Uvuze amagambo menshi ariko y’ubugoryi gusa ndakugaye pe ntacyo wafasha abanyarwanda
Subiza ⇾Alias Kuwa 12/12/20
????????????ko ntasobanukiwe igitekerezo watanze!?
Subiza ⇾kayitare Kuwa 13/12/20
Wowe ufite ikibazo cyihungabana ko umukobwa wawe bamuteye inda,kandi nimwe mubitera ababyeyi bo muri ibi bihugu byacu ntago muzi kurera,mufungirana umukobwa yabacika bakamutera inda amakosa nayanyu
Subiza ⇾CM Kuwa 13/12/20
Ariko aka nakumiro,nonese itegeko rihana ko utashaka umukobwa uvukana nuwo mwatandukaye nirihe.Ariko murasetsa mujy mureka izo documentary zidafasije.
Subiza ⇾CM Kuwa 13/12/20
Ariko aka nakumiro,nonese itegeko rihana ko utashaka umukobwa uvukana nuwo mwatandukaye nirihe.Ariko murasetsa mujy mureka izo documentary zidafasije.
Subiza ⇾Emmanuel D Kuwa 11/12/20
Ariko harebwe neza uburyo hatabwa muri yombi izo ngirwababyeyi,kandi rib igenzure neza mbere yogufata nogufunga,kuko nabamwe mubakozi ba rib sishyashya.uwo bagabo birumvikana ko yashakiye uwo musore ibyaha bihimbano,kandi nuwo mugenzacyaha akurikiranywe neza,kuko ubugambanyi+ruswa bishobora kuba byarajemo.
Subiza ⇾hakiza Kuwa 11/12/20
Uyu mugabo ngo ni abagabo ndabona ari kagabo! Nikigoryi! Uwamubaza uko yaguye na nyina ababana yavuga iki? Yaretse ubugoryi! Kandi ubu wasanga ari babagabo bakuze birirwa mudu kobwa twabangavu! None aritambika munkundo z’abana banana bikundanira! Abo bakobwa bawe urimo kubatera umwaku! Urinkunguzi y’umugabo! Gusa ingaruka uzabona zizagukurikirana! Reka abana! Umugegenza cyaha nawe ntabunyamwuga afite! Akwiye gukurikiranwa! Aha yariye Ruswa!
Subiza ⇾mugisha innocent Kuwa 11/12/20
Manawe ndababaye haryaburiyango abananibabakundanye imiryangoyabo itanganyubushobozi abanabogombakubizirakoko ahantawamenya nukuvugako nkatwe barubandabagufi tutazakunda
Subiza ⇾Mbarushimana cabero Kuwa 11/12/20
Mbega urukundowe nisaw arko bamwe mubayobozi bakoreshwa amakosa bakemera ahantu urwanda ruri kugana si heza nagato niba bijyezaha mister yubutegetsi ikwiye guhaguruka ikarwanya ibi bintu nubifatiyemo agahanwa byintagarugero
Subiza ⇾Tanga igitekerezo