Abaganga bakorera mu mavuriro yigenga, batangiye kwiyunga ku ba Leta mu myigaragambyo igeze mu Cyumweru cya gatatu.
Aba baganga barimo ababyaza n’abaforomo , abinzobere bari bamaze igihe basaba ko Leta yabitaho mu buryo bwo kubongerara imishahara, guha ubwishingizi imiryango yabo n’ibindi.
Abaganga bigenga batari bakagaragaye muri iyi myigaragambyo, nabo barimo basanga bagenzi babo basaba ko nabo abakoresha babo batabarenza ingohe bakagenerwa ibyo bagenzi babo basaba.
Leta mu bindi isabwa, harimo ko yaha akazi abimenyereza umwuga mu rwego rwo guhesha agaciro igihe bamaze ku ntebe y’ishuri no kugabanyiriza akazi k’umurengera ku bari basanzwe mu kazi.
Minisiteri y’ubuzima itangaza ko Leta nta bushobozi ifite bwo gushyira mu kazi abaganga baba bakirangiza kwimenyereza umwuga kubera ikibazo cy’ubukungu kuko byatangajwe na Minisitiri w’iyi Minisiteri Susan Nakhumicha.
Kugeza ubu abari kwigaragambya bamaze kurenga 7000 , umunsi ku wundi bakaba banakomeje kwiyongera.
1 Ibitekerezo
Samuel Kuwa 04/04/24
Muraho neza,wenda sinzi iby’itangazamakuru ariko nkiriya nkuru ya Kenya yuko abaganga n’abandi bigaragambya kubera umushahara rwose ntakintu kiyirimo kuko ntimutubwiye ngo bahembwa aya none badashaka ko yiyongera,mujye muduha ikuru yuzuye kko nkubwo twaridukeye kumenya nuko bahemba muri Kenya abari murwego rw’ubuzima
Subiza ⇾Tanga igitekerezo