Mucanda Vital alias Kivumbi wari inshuti ikomeye ya Kajuga Robert wabaye Perezida w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu yasobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi uko Twahirwa Seraphin yarashe abantu benshi ubwo yari amaze kumenya ko indege ya Habyarimana Juvenal ihanuwe.
Abatangabuhamya batandukanye bumvikanye muri uru rukiko kuva urubanza rwatangira tariki ya 9 Ukwakira 2023, bagiye bahuriza ku kuba Twahirwa ari we wari Perezida w’Interahamwe muri Gatenga akaba na Visi Perezida wazo mu mujyi wa Kigali, kandi ngo yigambaga ko ari uwo mu muryango wa Habyarimana wayoboraga u Rwanda.
Mu bari bagize Interahamwe zayoborwaga na Twahirwa humvikanyemo Mucanda Vital wamenyekanye nka Kivumbi, uyu akaba yarabaye inshuti ikomeye ya Kajuga ndetse yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha bya jenoside. Na we yatanze ubuhamya kuri uyu wa 27 Ugushyingo, nk’umuntu uzi ibikorwa bya Twahirwa muri segiteri Karambo.
Kivumbi yasobanuriye urukiko ko yinjiye mu mutwe w’Interahamwe mu 1992 kandi ngo byaramworoheye cyane kubera ko yakoreraga Kajuga, bakanumvikana cyane kubera ko bombi bari mu bwoko bw’Abatutsi. Ati: “Kuba nari Umututsi ntabwo byatumye Interahamwe zinyishisha kandi ntabwo ari njye mututsi wenyine wabaga mu Nterahamwe. Ikintu cyose bashakaga kumbaza narakibabwiraga.”
Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubwo Twahirwa yagirwaga Visi Perezida w’Interahamwe muri Kigali, ibintu byahindutse kuko “zatangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare”, zimwe zijya kwigishirizwa imbunda mu kigo cya Gako mu Bugesera. Ati: “Icyo gihe buri wese yumvaga yabaye umusirikare.”
Kivumbi yabwiye urukiko ko Twahirwa ari we wayoboraga igikorwa cyo guha Interahamwe imbunda, kandi ngo byakorerwaga mu rugo rwe no kuri MAGERWA mu masaha y’ijoro, byagera mu gitondo akazisubirana.
Mu ijoro rya tariki ya 6 Mata 1994 ryarasiwemo indege yari itwaye Habyarimana, ngo Twahirwa yari mu kabari k’uwitwaga Aloys. Kivumbi yabyemeje ati: “Mbere yuko indege ya Habyalimana ihanuka, hari nimugoroba turi kunywa inzoga mu kabari, Twahirwa nawe yaraje asaba inzoga aranywa, hashize umwanya tubona arasohotse. Yari afite icyombo, hashize akajya twumva agarutse avuga ngo ‘Yewe weee! Dogiteri na we arapfuye, bose barabishe.”
Kivumbi yasobanuye ko muri ako kanya umugore wakoranaga na Twahirwa muri Minisiteri yari ishinzwe abakozi, MINITRAP, yamubajije impamvu yivugishaga, ahita amurasa hamwe n’umwana we wari ufite imyaka 11 y’amavuko.
Yagize ati: “Hari umugore bakoranaga muri Minitrap waje akamubaza impamvu ari kwivugisha, Twahirwa aravuga ngo ‘Mwumvise ibyo uyu ari kuvuga?’ Icyo gihe Twahirwa yakuyemo pistolet aramurasa, umwana we w’imyaka 11 avuze ngo ‘Mama we araguye’, Twahirwa nawe yahise amurasa. Icyo gihe twabonye ko ibintu bikomeye.”
Kivumbi yasobanuye ko nyuma y’akanya gato, Twahirwa yatumijeho Interahamwe, azibwira ko “Inkotanyi zateye”, aziha urutonde rw’abagombaga kwicwa kuko ngo bari ibyitso. Ati: “Tariki ya 6 Mata, ubwo Twahirwa yari amaze kwica umugore bakoranaga muri MINITRAP ndetse n’umwana we, ni bwo yahamagaye interahamwe azibwira ko Abatutsi bohereje abana babo ngo bajye mu nyenzi bagomba gupfa. Icyo gihe hafashwe icyemezo cy’uko nta n’umwe ugomba gusigara.”
Mu gitondo cya tariki ya 7 Mata, ngo Twahirwa yarashe abandi. Ati: “Bukeye bwaho njye niboneye n’amaso yanjye Seraphin arasa umugabo witwaga Rugambage, umugore we n’umwana wabo wari ufite umwaka 1. Icyo gihe yarakomeje yica uwitwa Paul, Murenzi na Kayibanda mukuru we. Yishe kandi n’undi musaza witwaga Iyatora. Icyo gihe nanjye Twahirwa yanteye ubwoba, mpitamo kuva iruhande rwe kuko nabonaga ibyo akora birenze iby’inyamaswa.”
Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa yavuze ko ibyo Kivumbi yavuze ko byabaye guhera tariki ya 7 Mata 1994 atabihagazeho kuko “yari yatangiye kwihisha”. Ibyo kurasa umukozi wa MINITRAP n’umwana we na byo yabyise ibinyoma.
Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, humvwa abandi batangabuhamya.
1 Ibitekerezo
ndi umunyarwanda Kuwa 28/11/23
mudusobanurire, abo bitwaga abatutsi bajyaga mu nterahamwe gute? nonese bishe benewabo?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo