Igisirikare cya Sudan cyanze kubahiriza ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuganira n’ingabo zo mu mutwe wa RSF bahanganye ku gutanga agahenge mu ntambara ihanganishije impande zombi.
Umwe mu bayobozi ba Sudan yabwiye AFP ko impamvu bafashe icyemezo cyo kwanga gusubika imirwano, ari uko ingabo zo muri uyu mutwe wa RSF nta kintu na kimwe bigeze wubahiriza mu byo izi mpande zumvikanyeho.
Ati: “Ntabwo ari twe twahagarika imirwano mu gihe ari bo batigeze bubahiriza ibyo twari twumvikanye. Nta kintu na kimwe bigeze bubahiriza kijyanye no gutanga agahenge kuko bakomeje kutwataka.”
Ngo aka gahenge kari kasabwe mu rwego rwo kugira ngo abantu bamaze gukomerekera muri iyi ntambara bari mu bitaro babanze basezererwe, ndetse bashobore gusohoka mu ngo zabo bagire ibyo baba bakora.
Abahuza muri ibi biganiro baturutse muri US na Saudi Arabia bavuga ko ku wa Mbere ari bwo ingabo zo mu mutwe wa RSF zarenze kuri aya masezerano zari zagiranye na Leta mu cyumweru cyashize.
Umuyobozi w’Igisirikare cya Sudan, akaba anayoye igihugu mu nzibacyuho Gen Abdel Fattah al-Burhan, yavuze ko ingabo ze zizarwana kugeza zitsinze urugamba. Ati: “Ingabo ziteguye kurwana kurwana kugeza urugamba rurangiye, tuzarwana kugeza tubonye insinzi.”
Kuva imirwano yatangira hagati y’ingabo za Sudan n’izo mu mutwe wa RSF, abantu barenga 1,800 bamaze kicwa, naho abarenga miliyoni 1 bakuwe mu byabo n’intambara.Abanyasudani barenga ibihumbi 300 bahungiye mu mahanga, harimo ibihumbi 170 bahungiye mu Misiri.
Yanditswe Byungura Cesar
Tanga igitekerezo