Imirwano y’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, abafatanyabikorwa bacyo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 irubuye muri Kitshanga na Bwiza muri teritwari ya Masisi yubuye mu gitondo cy’uyu wa 5 Ugushyingo 2023.
Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryazindutse rigaba igitero gikomeye ku birindiro byabo.
Bisimwa yagize ati: “Guhera mu gitondo, ahagana saa 5:30, ihuriro ry’umwanzi, FDLR, FARDC, bacancuro n’imitwe y’inkeragutabara ryateye ibirindiro byacu muri Kitshanga na Bwiza/Kwitabi, rirasa cyane kandi ritavangura. Ingabo za ARC/M23 ziteguye kurinda abasivili.”
Imirwano y’ihuriro rya Leta ya RDC na M23 yaherukaga mu mpera z’ukwezi gushize muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo, aho hari ubwoba ko umujyi wa Goma washoboraga gufatwa mu gihe gito.
Gusa, komanda w’ingabo zo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MONUSCO, yijeje ingabo za RDC kuzifasha kurinda umujyi wa Goma na Sake kugira ngo idafatwa.
Tanga igitekerezo