Alain Foka, ni umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Cameroun. Azwi cyane akorera ikinyamakuru RFI cy’Abafaransa. Kuva umwaka ushize ni umunyamakuru wikorera ku giti cye. Yamenyekanye cyane ku nkuru zicukumbuye, zivuga kuri politiki y’Afurika. Muri iyi nkuru, turabagezaho ikiganiro yagiranye na Perezida wa Burukinafaso Capitaine Ibrahim Traore. Iki gice cya kabiri kirakomereza ku bijyanye n’umutekano.
Alain Foka: Uretse muri bya bihugu bitatu ikibazo cy’umutekano gihagaze gite muri Burukinafaso?
Capitaine Ibrahim Traore: Aho tugereye kubutegetsi twagaruye ibice by’igihugu byari mu maboko y’abaterabwoba. Ubu tuvugana nta gice na kimwe mu gihugu tutabasha kugeramo mu gihe mu myaka 3, 4 ishize bitashobokaga. Ubu aho umwanzi ari hose dushobora kuhamusanga tukamurasa.
Alain Foka: Ko bavuga se ko ibitero byaba byariyongereye ugereranije na mbere igihe mwakoranaga n’ingabo z’amahanga?
Capitaine Ibrahim Traore: Ibyo uvuze urabyizeye? Reka kuva twagera ku butegetsi twafashe inshingano. Twongera kwereka abaturage icyo gukunda igihugu ari cyo. Bamwe bitabira kuba abakorerabushake bakirwanira abandi nabo batanga imbaraga zabo mu bundi buryo. Ubu twakanguye imitima y’abaturage bongera kubona ko igihugu ari cyo cya mbere kandi ko ku isi hose igihugu cyawe ari bwo buhungiro bwa nyuma. Ubu tuvugana dushatse na miliyoni y’abaturage barwanirira igihugu aka kanya twayibona. Abaturage bazi uruhare rwabo mu kukirwanira.
Alain Foka: Umubano wanyu n’Uburusiya uhagaze ute? Bamwe bavuga ko bubafasha muri iyi ntambara ku buryo bw’ibikoresho, groupe Wagner...ngo ni nayo mpamvu muri gutsinda urugamba.
Capitaine Ibrahim Traore: Umubano wa Burukinafaso n’Uburusiya umaze igihe. Kuva ku bwigenge. Intwaro twakoreshaga zari iz’abarusiya n’izabanyakoreya. Navuga ku rwego rwa 80%.
Alain Foka: None se ntimwakoranaga n’ubufaransa ese ubundi ni igiki cyatumye mutandukana n’ingabo z’amahanga.
Capitaine Ibrahim Traore: Yego twarakoranaga. Ariko icyatumye dutandukana n’ingabo z’amahanga nuko twabaga turi ku rugamba ugasanga bo barashaka kukwereka ibyo ukora, ntibumve ibyo dushaka. Wasobanura gute ukuntu abantu bari bafite, indege, drones, satellites batigeraga barwana n’abaterabwoba? Ariko aho tubishyiriye mu biganza byacu, ubu turababona tukabarasa.
Alain Foka: Abafaransa se bo ntibabafashaga.
Capitaine Ibrahim Traore: Buriya rero, guhera mu mwaka wa 1990, impinduka zabaye mu mitegekere zagize ingaruka ku gihugu hahandi no kugura ibikoresho by’abasirikari bitakorwaga. Igisirikari cyaratereraywe cyane. Uziko hari igihe abasirikari bajyaga ku burinzi bafite inkoni. Hari igihe kuba umusirikari byari ukwambara uniformes gusa. Ni icyo cyuho abaterabwoba baciyemo. Nyamara ariko abantu bati ingabo za Burukinafaso ntizishoboye. Gute se nta bikoresho. Hamwe n’abarusiya imikoranira ifite icyo igamije. Abarusiya batugurisha ibyo dushaka. Si nk’abandi batugenera ibyo tugomba kugura.
Alain Foka: Wasobanura gute ukuntu bamwe babategeka ibyo kugura?
Capitaine Ibrahim Traore: Yewe ni wowe nabibaza. Hari ibihugu nk’Uburusiya, Ubushinwa, Turukiya, Irani, ibyo dushaka kugura byose turabihabwa. Ariko bamwe biyitaga inshuti zacu batugeneraga ibyo tugura.
Alain Foka: Abarusiya bo bite?
Capitaine Ibrahim Traore: Byose barabiduha. Ariko ubwo uziko bya bihugu ngo by’inshuti hari ibikoresho bitemera kutugurisha, hari indege z’intambara bitatugurisha. Uziko hari n’abageze ku rwego rwo kutubwira ngo ntibatugurisha ibikoresho byica?
Alain Foka: Uravugisha ukuri? Abaterabwoba bakabarasa mwe mukabarebera?
Capitaine Ibrahim Traore: Rwose pe. Umenya baragiraga ngo baturase twe twirwaneho dukoresheje amabuye.
Alain Foka: None ko nta bucuti hagati y’ibihugu bubaho ahubwo habaho inyungu, ni iki muha Abarusiya ngo mukorane. Mubaha amabuye y’agaciro, muzabaha igice kimwe cy’igihugu. Kuko bamwe bavuga ko mwaba mwarahinduye ba Shobuja muva kuri umwe mujya ku wundi.
Capitaine Ibrahim Traore: Ibyo byo kuva kuri Databuja umwe tujya ku wundi byaruta tugapfa. Icyo ni ikinyoma nabonye n’abakuru bamwe b’ibihugu babivuga mu bitangazamakuru. icyo ni ikinyoma. Nta na kimwe twabahaye. Niba Abarusiya bashaka amabuye hari amategeko agenga iby’amabuye y’agaciro. Ayo niyo barebana nayo. Kuki tugomba kwishyura amabuye. Iyo hari ikiguzwe amasezerano avuga ko banadufasha mu kumenya kubikoresha. Ese kuki ntawe uvuga ko Abanyaturukiya bari hano kandi twaraguzeyo za drones. Mu masezerano biba byanditsemo ko bagomba kumenyereza abazikoresha. Mu bushinwa twahaguze ibikoresho nabyo ni uko amasezerno avuga. Barahari hano bamenyereza abant bacu ku bikoresha. Kuki bo batabavuga?
Alain Foka: Nta barusiya bari kurugamba?
Capitaine Ibrahim Traore: Ngo barwane? Nta bo pe, nta n’umwe. Ni ibintu abantu bahimbahimbye. Ariko bikenewe twabahamagara bakaza bakarwana. Ntibabujijwe. Ariko kugeza aka kanya nta bahari, baduha ubufasha mu gukoresha ibikoresho batugurishije.
Alain Foka: Nyuma y’igihe mumaze ku butegetsi, mwavuga ko mwageze iki ku bijyanye n’umutekano kuburyo abaturage bavuga bati dore icyo Traore yatugejejeho.
Capitaine Ibrahim Traore: Ibyo ubundi sinjye wakabivuze. Nabwiye na Minisitiri w’itangazamakuru ko tutagomba kwirirwa turirimba ibyo twakoze. Mugende mubaze abaturage, rubanda bazabibibwirira. Iyo utangiye no kubishidikanyaho abaturage bifata videos bakakwereka ko batashye, bahinze, bacuruza, basubiye mu buzima busanzwe. Abatangabuhamya bacu ni abaturage basubiye mu byabo, bahinga bakeza bagacuruza bikwereka ko bamaze iminsi mu ngo (...)Ubu dufite ibikoresho bituma tubasha kugera hose. Dufite abasirikari kabuhariwe n’abakorerabushake bahora biteguye kurwana ahaba igitero hose(...) reka nkwibire akabanga, uziko hari igihe twaterwaga tukajya gutira intwaro mu bihugu by’amahanga tukarwana twarangiza tukazisubiza? Ibyo byaduteye isura mbi. Ariko iyo habaye igitero amabatayo kabuhariwe ahita atabara nta gihe gishize cyangwa gutindaho. Ayo mabatayo ari hose.
Alain Foka: Ayo mafaramga yose avahe? Ese ubukungu bw’igihugu ntibuhazaharira?
Capitaine Ibrahim Traore: Umbajije neza. Ni amafaranga menshi pe.Ibihugu byacu ntibikennye. Ni ikibazo cy’imiyoborere. Byamunzwe n’ubujura, gusahura...Nk’ubu twashyizeho ikigega kigamije gufasha kurwanira igihugu. Amafaranga menshi niho ava yo kurwanira igihugu. Dufite umutungo kamere. Ibyo byose ni ubukungu dufite. Ariko iyo bicunzwe nabi ni cyo kibazo. Biriya bikoresho byose nakubwiraga ntabwo tubibona kuko twaterekeye amaso ibyo bihugu. Ubukungu bwacu, ibyo bwinjiza nibyo bidufasha mu rugamba rwo guhashya iterabwoba, ndetse n’iterambere ry’igihugu.
Mu gice cya gatatu tuzababwira uko umunyamakuru Alain Foka na Perezida Ibrahim Traore baganiriye ku bijyanye n’imiyoborere na politiki
Bwiza.com
Tanga igitekerezo