Alain Foka, ni umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Cameroun. Azwi cyane akorera ikinyamakuru RFI cy’Abafaransa. Kuva umwaka ushize ni umunyamakuru wikorera ku giti cye. Yamenyekanye cyane ku nkuru zicukumbuye, zivuga kuri politiki y’Afurika. Muri iyi nkuru, turabagezaho ikiganiro yagiranye na Perezida wa Burukinafaso Capitaine Ibrahim Traore. Ikiganiro kiribanda ku kuva kw’ibihugu bya Mali, Burukinafaso na Niger mu muryango w’ubukungu bwyo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO), ugushyiraho Ihuriro ry’Ibihugu byo mu gace ka Sahel (AES), umutekano muri Burukinafaso, imikoranire n’uburusiya, igihe azamara ku butegetsi n’ibindi. Kubera uburebure bw’iki kiganiro tuzakibageza mubice bitandukanye.
Alain Foka: Nyakubahwa Perezida kuki ibihugu bya Mali, Burukinafaso na Niger byahisemo kuva mu muryango wa CEDEAO?
Capitaine Ibrahim Traore: Urakoze. Ibi byabaye mu cyumweru gishize. Ntabwo twabikoze dushaka kwihenura kuri CEDEAO. Twabikoze nyuma yo kubikorera ubusesenguzi burambuye. Uyu muryango wavutse muri 1975, ugamije gufasha ibihugu gufashanya nk’uko abawushinze bakundaga Afurika ijya mbere bari babyifuje. Nyamara uko imyaka yagiye ishira niko buri wese mu banyamuryango ba CEDEAO yagendaga yirebaho. Nta bufatanye. Ibi bihugu uvuze bimaze imyaka irenga icumi mu ntambara, ariko abagize uwo muryango nta kimenyetso na kimwe bagaragaje ngo bifatanye n’abari mu ntambara. Nta bufasha, nta bufatanye.
Alain Foka: Nyakubahwa Perezida, bamwe bakeka ko ihirikwa ry’ubutegetsi ryabayeho ntimushyigikirwe n’abandi bategetsi bo muri CEDEAO ari ryo ryaba ryarabateye kubatera umugongo kuko batabashyigiye.
Capitaine Ibrahim Traore: Ntawe uhirika ubutegetsi kuko abishatse. Iyo myumvire igomba guhinduka. Turemeranya ko guhirika ubutegetsi ugafata inshingano ari ikintu kiremereye. Iyo bikozwe nuko haba hari ubushake bwo gufasha abaturage kugira ubwigenge busesuye. Abantu bahora bavuga abantu bahunze bari mu nkambi ahantu hatandukanye. Ariko se bakora iki mu buryo bufatika ngo babafashe kuzivamo?
Alain Foka: Urashaka kuvuga ko abasirikari aribo bari mu mwanya mwiza wo gukemura bene ibyo bibazo kuruta abasivili?
Capitaine Ibrahim Traore: Buri wese yabikora. Abasirikari ntibavuze ko badashaka abasirivili. Ibi ni ukubera inshingano zo gukunda igihugu. Niba ari abasirikari bagize ubwushake bwo gufata icyo cyemezo ni nk’ibyo ubona byabaye. Ibyo n’abasivili babikora. Ariko niba ahandi abasirikari barabishoboye na hano babikora. Kandi abasirikari nabo ni abenegihugu nk’abandi.
Alain Foka: Nyakubahwa Perezida, wasubiza iki abayobozi ba CEDEAO bavuga ko mwigumuye kuko bavuze ko badashaka gukorana n’abahiritse ubutegetsi.
Capitaine Ibrahim Traore: Nyamara ariko no muri bo harimo abahiritse ubutegetsi. Ibyo ni urwitwazo.
Alain Foka: Uravuga ko hari abahiritse ubutegetsi ari abasivili?
Capitaine Ibrahim Traore: Harimo ababuhiritse ari abasirikari ubu ngubu biyita ko ari intangarugero muri demokarasi. Hari n’ababuhiritse ari abasiviri. Hari abayobozi b’abasivili birirwa bica abaturage babo kandi CEDEAO nta kindi na kimwe ibikoraho.
Alain Foka: Mwaravuze muti tuvuye muri CEDEAO, ese abaturage banyu bazabaho bate? Ubundi amategeko ya CEDEAO avuga ko mwagombye gufata nibura umwaka mbere yo gusohokamo kugira ngo huzuzwe ibisabwa.
Capitaine Ibrahim Traore: Uravuga iby’amategeko. Na bo ubwabo ntibigeze bayakurikiza. Ibihano byafatiwe Niger byanditse he mu mategeko? Twavuyemo ariko turacyafiye umutima ukunze Afrika. Uzashaka kuza muri AES ni kalibu nta kibazo.
Alain Foka: Mwabitekerejeho neza Pyakubahwa Perezida. Ingaruka bizagira?
Capitaine Ibrahim Traore: Twabitekerejeho cyane rwose.
Alain Foka: Nta burakari mwabikoranye?
Capitaine Ibrahim Traore: Nta burakari twabikoranye rwose. Twafashe umwanya wo kubisesengura, tureba imbaraga dufite, turangije dufata icyemezo.
Alain Foka: AES mushaka gukora, kumpapuro igaragara neza, ariko se mubona izashyirwa mu bikorwa koko?
Capitaine Ibrahim Traore: Izashyirwa mu bikorwa rwose. Icyo tugamije ubu ni ugukangura abantu, kandi nawe urabikora ndagushimiye. Tugaca ukubiri n’abatubwira ko ntacyo twakora tutabafite. Urubyiruko rugomba kumenya icyo kintu, rukamenya ingufu rufite, n’intege nke rufite.
Alain Foka: Iyo urebye uburyo bw’ubukungu, ubona ibihugu biri muri AES ari ibihugu bishyira ku isoko ibintu bimwe. Ntimwaba mugiye gushyira abaturage banyu mu kato? Ni nde uzacuruza na nde? Muzi neza ko ibyo bihugu byanyu bidakora ku nyanja? Muzakora iki?
Capitaine Ibrahim Traore: Imibare ni kimwe ubukungu nabwo ni ikindi. Murabizi ko tugeze ku butegetsi vuba. Ubukungu bwishwe n’abategetsi ba mbere. Ntabwo twagombye kuba turi hano. Urebye AES urebye abaturage ifite, ubuso ifite ni byiza. Ariko ibyo isarura ubundi nta kintu yagombye gukura hanze. Turihagije. Kubyo twinjiza ibihugu birakize. Dufite amabuye y’agaciro dufite n’ibindi. Ariko ibaze ko n’ubu twirirwa tuvuza induru ngo nta mazi dufite. AMabuye y’agaciro abantu baraza bakayafata bakayajyana iwabo bakagaruka bakagurisha. AES irihagije ni ikibazo cyo kumenya ibyo dufite tugakorana tukabiha agaciro.
Alain Foka: Urashaka kuvuga ko AES yihagije igakora neza?
Capitaine Ibrahim Traore: Ibyo uvuze ni ukuri.
Ubutaha tuzabagezaho ibijyanye n’umutekano, uko Perezida Ibrahim Traore yabivuzeho.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo