Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru
Mbandikiye iyi barwa ifunguye ngamije kugira ngo mbatabaze, ku bwo ubushobozi bwanyu, kugira icyo mukora cyihutirwa mugatabara abaturage b’abanyamulenge muri Congo bugarijwe n’ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’ubunyamaswa bibagirirwa muri iki gihe turimo.
Ikinteye kubatabaza ni uko nzi kandi nizera ko mubifitiye ububasha n’ubushobozi cyane ko mufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zabasha gutabara abo baturage mugihe urwego muyobora rwaziha amabwiriza. Munyemerere mvuge ko ibirimo bikorerwa abanyamulenge ari ubwicanyi umuntu atatinya kwita "jenoside", kuko bicwa bazira uko bavutse, ubwoko bwabo.
Nyakubahwa ijambo "jenoside" riraremereye ariko nk’uko mwabyemeje, rishaka kuvuga ubwicanyi ndengakamere bukorwa n’abantu cyangwa ubutegetsi barimbura ubwoko runaka.
Ibi rero ntibigombera ko byitwa jenoside ari uko hapfuye umubare munini w’abantu. Abamaze guhitanwa n’ubu bwicanyi bw’i Mulenge babarirwa mu magana, cyangwa ibihumbi uhereye muri za 96 kugeza uyu munsi. Muribuka ko hari abapfuye mu Gatumba ya Bujumbura, muribuka abapfuye mu gihe cy’intambara za AFDL, RCD, Mai Mai no mu bindi bihe bitandukanye by’intambara. Abaturage bakuwe mu byabo n’intambara ntibagira ingano nyuma yo gucucurwa, gusahurwa, kunyagwa no gutwikirwa ubu bakaba bari mu kangaratete.
Ibyo byose bakabikorerwa bivugwa ko abo baturage ari abanyarwanda ko bagomba gusubira mu gihugu bafitemo inkomoko. Iyi mitekerereze Nyakubahwa murabizi ko ipfuye kuko atariyo na gato kuko koko abanyamulenge bageze muri Congo kimwe n’abandi bahasanze n’abahageze babakurikira mu bihe bitandukanye, nk’uko tubisoma mu mateka ya Congo.
Urwango ubwo bwoko bufitiwe ruri hejuru cyane kuko umuntu yibaza igituma bwibasirwa n’andi moko baturanye , iki kibazo ntikibe cyagaragara ahandi mu bindi bice bya Congo.
Hose ku mipaka ya Congo niba atari muri Africa yose ntaho utasanga amoko hirya no hino yiyo mipaka, aho abaturage bavuga ururimi rumwe rubahuza ariko batandukanye ku bwenegihugu. Ingero ni nyinshi murabizi Nyakubahwa: Uhereye muri Kinshasa, no mu nkengero zaho abaturage bavuga ururimi ’ Lingala", ni narwo ruvugwa hakurya yaho muri Brazzaville ya Congo. Aho mufite icyicaro gikuru muri Amerika bivugwa ko abaturage b’iki gihugu ari abimukira. Aho ho birarenze kuko usibye kuba hari abazungu hari n’abirabura bahageze mu myaka ya kera mu gihe cy’ubucakara.
Tuvuze ingero ntitwazirangiza; gusa icyo umuntu yabivugaho ni uko baticana cyangwa ngo habeho gahunda yo kurimbura ubwoko runaka. Ngarutse ku moko atera abanyamulenge nayo ubwayo bivugwa ko ashobora kuba afite inkomoko muri Tanzaniya. Mu gihe tugezemo isi irimo gushyira imbere politiki y’ukwishyira hamwe mu by’ubukungu na politiki. Ibyo kureba ikiremwamuntu nkaho nta gaciro gifite birumvikana ko ataribyo kandi bitakigezweho.
Kunyuranya nayo mahame agenga uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bigize icyaha gikomeye kandi biri mu masezerano yasinywe n’ibihugu by’Umuryango w’Abibumbye muyobora, na Congo irimo. Byaba biteye isoni n’ikimwaro kuri mwe by’umwihariko ndetse na Loni muri rusange ko mu gihe kitarenze imyaka 25 ku isi hongera kuvugwa jenoside kandi mu gihe cyanyu cy’ubuyobozi.
Mugenzi wanyu nyakwigendera Boutros Ghali yaratabajwe nk’uko ubu turimo tubikora yirengagiza nkana cyangwa atinda gufata icyemezo vuba, maze mu Rwanda hicwa abatutsi barenga miliyoni imwe. Uwayoboraga MINUAR, ingabo za Loni icyo gihe, General Roméo Dallaire, yaratabaje biba iby’ubusa kugeza ingabo yayoboraga zitaye abatutsi barimo kwicwa.
None Nyakubahwa, harabura iki ku bwanyu n’Umuryango muyobora, kuri Guverinoma ya Congo kugira ngo muhagarike ibibera imulenge? Mutegereje kuzasohora amatangazo yamagana abakoze ubwo bwicanyi? Uko kwamagana musanga guhagije kuburyo byatabara bikanakiza abanyamulenge?
Uwabereka akaga n’ubuzima abanyamulenge barimo biteye agahinda, aho abantu b’abanyantege nke nk’abana, abasaza, abakecuru, abarwayi n’abafite ubumuga bicwa bunyamaswa batagira ubutabazi ubwo aribwo bwose.
Ubu abo baturage bagizwe impunzi mu gihugu cyabo no mu mahanga. Nta buvuzi bafite, amashuri, amasoko byose byarahahaze ntibikibaho. Ibyo si ibimenyetso bihagije biganisha kuri jenoside? Nsoza rero Nyakubahwa ndagira ngo mbasabe ko hakorwa iperereza ryihuse kandi ryimbitse kuri ubwo bwicanyi kugira ngo ababuri inyuma bashyikirizwe ubutabera, gutabatara no guhagarika mu maguru mashya ubwo bwicanyi, gusaba guverinoma ya Congo kutarebera ubwo bwicanyi no kurengera abaturage bayo; no guha imfashanyo zibikoresho by’ibanze birimo ibiribwa, imiti n’amahema kugira ngo n‘abarokotse badahitanwa n’imibereho mibi y’ubuzima barimo.
Ibyo nimubigeraho Nyakubahwa, muzaba mwanditse amateka akomeye kuri mwe ubwanyu, ku Umuryango muyobora no kubaturiye isi.
Imana ibibafashemo kandi mugire amahoro y Imana.
Samuel Munyakayanza
Umusesenguzi mu bya politiki/
Impirimbanyi y amahoro
1 Ibitekerezo
Karekezi Jeanne Kuwa 10/11/19
Umunyabanga wa Loni agomba no kwibaza ukuntu GUMINO yashinzwe n’aho ivana intwaro! Nkuko bivugwa hano, intandaro y’iyi ntambara yashakirwa muri 1996, igihe abanyamulenge bitirirwaga intambara yo kuvanaho ubutegetsi bwa Kinshasa. Ese Kongo izemera ubwoko bufite intego yo guhirika ubutegetsi? Abafashe intwaro biyita abanyamulenge: Ntaganda, Nkunda n’abandi bagiye bica abanyekongo benshi ariko ntibahanywe! Ndetse hari abibajije niba biba jenoside iyo hishwe abavuga ikinyarwanda gusa naho iyo hishwe abanyekongo kavukire bikitwa ibisanzwe! Aha niho ruzingiye! Igisubizo cy’ibi byose ni uguhana abicanyi bose bagaragajwe mu ntambara zose zabereye muri Kongo.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo