Bibaye ubwa mbere mu mateka y’imikoranire, urukiko rwa IRMCT rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwita ku cyifuzo cya Leta y’u Rwanda, mbere yo kurekura abakatiwe kubera jenoside. Bihereye kuri Semanza Laurent, wigeze kuba Burugumesitiri wa Komini Bicumbi, ubu ni Karere ka Rwamagana
Mu cyemezo cye cyo ku wa 17 Nzeri 2020, umucamanza Carmel Agius, Perezida w’urwego IRMCT rushinzwe kurangiza inshingano z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR, yateye utwatsi ubusabe bwa Bwana Semanza Laurent Semanza bwo kurekurwa by’agateganyo.
Nyuma yo gusuzuma amakuru yose n’ibiteganywa mu ngingo ya 151 y’Amategeko agenga imikorere y’urukiko, yagize « Nsanze, mu bushishozi bwanjye, bidakwiye ko Semanza yemererwa kurekurwa atarangije igihano cye » . By’umwihariko, « kubera uburemere bw’ibyaha byamuhamye, ikindi ni uko « Semanza atashoboye kugaragaza ubwicuze buhagije bwamujyana mu buzima busanzwe ». Impamvu ya nyuma, « nta mpamvu mbona igaragaza ibibazo by’ubuzima bikomeye byatuma hatabaho iki cyemezo ».
Yitaye ku cyifuzo cy’u Rwanda
U Rwanda rwifuje ko ubusabe bwa Semanza bukwiye kwangwa hakurikijwe uburemere bw’ibyaha yakoze kandi byamuhamye, n’ « ibikomere byo mu bwonko bidakira irekurwa rye ryatera abo yahohoteye n’abacitse ku icumu ry’ibyaha bye ».
Ubu busabe bw’igihugu cy’u Rwanda burahura neza n’ubw’Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT, Bwana Serge Brammartz. Uyu munyamategeko na we ashyigikiye ko kurekura Semanza atararangiza igihano cye bidakwiye kubera ko « uburemere bw’ibyaha yakoze buhabanye n’ibimenyetso by’ubwicuze yaba yaragaragaje »
Kubera izo mpamvu zose, n’ibiteganywa mu ngingo ya 26 y’amategeko ashyiraho uru rukiko, ingingo za 150 na 151 by’amategeko agenga imikorere y’urukiko, ni ho Bwana Carmel Agius yahereye agira ati “Nanze ubusabe bwa Semanza bwo kurekurwa mbere yo kurangiza igihano”. Yahise kandi ategeka umwanditsi w’urukiko kumenyesha vuba na bwangu iki cyemezo ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda.
Amazi si yayandi !
Ku wa 16 Werurwe, uyu mwaka, umwunganizi wa Semanza, umunyamategeko Peter Robinson yari “yasabye kurekura vuba na bwangu by’agateganyo” umukiriya we “kugira ngo ashobore kurokoka icyorezo cya Covid-19”. Semanza, ubu ufite imyaka 76 y’amavuko, afungiye muri imwe muri za gereza z’igihugu cya Benin.
Mu gusobanura ubusabe bwe, uyu munyamategeko avuga ko « ubusabe bwa buri dosiye bushobora gushingira ku mpamvu zitandukanye, zirimo imyaka y’amavuko n’ubuzima bw’umugororwa, uburyo afunzemo, kimwe n’igihe ashigaje kumara muri gereza ». N’ubundi Semanza, umaze kurangiza 2/3 by’igihano cy’imyaka 34 n’igice yakatiwe, asanzwe ategereje igisubizo cy’ubusabe bwo gufungurwa mbere y’igihe yakatiwe, bwashyikirijwe Urwego rwa MICT rwasimbuye TPIR, taliki ya 26 Nyakanga 2018.
Ku ngoma y’umucamanza Theodor Meron, wayoboye uru rwego, hafunguwe abantu benshi hakurikijwe iryo hame ryo gufungura abarangije 2/3 by’ighano cyabo. Ibi byateye u Rwanda kunenga bikomeye urwo rwego na perezida warwo, kubera uburemera bw’ibyaha byakozwe n’amakosa mu gushyira rirya hamwe mu bikorwa. Gusa ku buyobozi bushya bw’umucamanza Carmel Agius, nta mugororwa wakatiwe na TPIR wari wongera kurekurwa atarangije igihano cye.
Mu bandi bantu bafite ubusabe bwo kurekurwa, barimo na Bagosora Theoneste, uzwi mu Rwanda nk’uwateguye icyo yise IMPERUKA ari yo yabaye jenoside yakorewe abatutsi kuva muri Mata 1994. Gusa rero, iki cyemezo kuri Semanza kirasa n’ikiburira abandi, nka cya gikeri bajugunye mu mazi ashyushye, kiti « muroge magazi, amazi si yayandi ».
Inkuru yari yabanje :Rwanda-MICT: Semanza Laurent ashobora gufungurwa kubera Covid-19
Tanga igitekerezo