N’ubwo abahohotewe b’i Rusizi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, bishimiye igifungo cya burundu ubutabera bw’igihugu cya Suwedi bwahanishije uwitwa Rukeratabaro Tewodore, baracyafite ingingimira. Kuki uwari shebuja, Perefe Bagambiki, wagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho (TPIR), akidegembya ? Kuki urubanza rwe rudasubirishwamo?
Na n’ubu baracyamwita Perefe Bagambiki Emmanuel, nyuma y’imyaka 26! Ab’i Nyamasheke, Shangi, Hanika, Gashirabwoba, Karangiro, Nkanka, Mibirizi, Mashyuza, Nyarushishi, Muyange, Stade Kamarampaka, n’ahandi henshi uyu munsi harangwa n’inzibutso. Aha hose ngo yarahanyuze, hasigara imivu y’amaraso n’imiborogo. Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko ab’i Mururu na Mibirizi ya Rusizi, bemeza ko n’ubwo bishimiye igifungo cya burundu cyahawe Rukeratabaro Tewodore, muri Mata 2019, nta butabera barabona « igihe cyose Bagambiki atarasubizwa imbere y’ubutabera ».
«Ntibyumvikana ukuntu Rukeratabaro, watumwe kwica abatutsi, yahanwa, naho shebuja wamutumye ari we Bagambiki akaba umwere !». Perezida wa IBUKA, ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent, ibi abishingira ku kuba Rukeratabaro, w’« umufatanyacyaha wa Bagambiki mu bwicanyi bwo kuri Stade Kamarampaka, mu Gatandara no kuri Kiriziya ya Mibirizi », we ubwe yarahamijwe burundu ibi byaha akanabihanirwa.
Umugaragu ntaruta shebuja!
Kuba Rukeratabaro yaraburanishijwe, agahamwa n’icyaha cya jenoside, akanahanishwa igihano gisumba ibindi, bisa n’ibyatumye abahohotewe b’i Rusizi bongera kwibuka ko Bagambiki yagizwe umwere. Ku wa 25 Gashyantare 2004, ni bwo urukiko rwa TPIR rwari rwaragize Bagambiki Emmanuel umwere ku byaha byose yaregwaga, birimo n’ubwicanyi bwakorewe abatutsi kuri Stade Kamarampaka, mu Gatandara no kuri Kiriziya ya Mibirizi.
Icyo gihe, abacamanza bemeje ko Perefe Bagambiki «nta ruhare yagize mu cyaha akurikiranweho, kubera ko nta bimenyetso simusiga bikimuhamya ». Iki cyemezo cy’urukiko rwa LONI, ku rwego rw’iremezo, cyanajyaniranye n’icyo guhita afungurwa, hadategerejwe icyamugize umwere burundu, mu rwego rw’ubujurire muri Gashyantare 2006.
Abacitse ku icumu rya jenoside, mu mirenge ya Mururu na Nyakarenzo, bibaza byinshi iyo bagereranya Rukeratabaro na Bagambiki. Wasobanura ute ukuntu icyaha cya jenoside, yateguwe ikanayoborwa na Leta, cyahama umuturage w’umufundi wabaye umujandarume, Perefe uhagarariye Leta na Perezida wa Repubulika akaba umwere ? Hagati y’ukuboko kwatemye cyangwa kwarashe n’umutwe watanze amabwiriza, ni iki cyagize uruhare rukomeye mu kwica ?
Kimwe na bagenzi be, Gasarabwe Jean Damascène wo mu kagari ka Kabahinda, mu murenge ya Mururu, asanga ngo «n’ubwo icyaha ari gatozi, nta cyo washinja Rukeratabaro kitari ku mutwe wa Bagambiki. Nk’abishwe kuri stade Kamarampaka, mu Gatandara na Mibirizi, bose bazize ijambo rya Bagambiki ! ». Muri henshi dusanga iryo jambo ryica, harimo na Mibirizi, aho ngo yageze afite urutonde rw’abantu bashakishwaga kurusha abandi mu mpunzi zari mu kiriziya.
Bwana Twagiramungu Léonard warokoye kuri kiriziya ya Mibirizi, yarahakomerekeye bikabije ku buryo yanakurijemo ubumuga bwo kudidimanga. Yibuka igitero cyahagabwe na Bagambiki ubwe, ku wa 18 Mata. Nyuma yo kubona ko impunzi zisuzuguye «itegeko rye ryo gutanga abantu bakomeye yashakaga », ngo yahise atangiza ubwicanyi nyirizina. Agira ati: «Bahise batangira kuturasa, kutwicisha za gerenade n’intwaro gakondo ». Kuri we ngo «ntibyumvikana ukuntu yabaye umwere ku maraso y’ibihumbi by’abatutsi biciwe hano ».
Yemeza ko, muri uwo mwanya, «ba Rukeratabaro bari bamugaragiye, bategereje ko abadushumuriza. Nta mugaragu rero uruta shebuja ! Bagambiki ni we watwishe akoresheje ingabo ze ».
«Mufite ubwoba bw’Inyenzi-Nkotanyi »?
Padiri Yohani Ndorimana ni umuhamya w’ibyo yabonye, yaniyumviye! We akenshi, cyangwa se igihe ari ngombwa, yabonanaga na Bagambiki. Na nyuma y’iriya mperuka ku batutsi bari bahungiye muri Kiriziya ya Mibirizi bari hamwe. Kiriya gihe yari Igisonga cya Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo, mu byo ashinzwe harimo n’ibikorwa bya Kiriziya byo gufasha abaturage, nka za kiriziya n’ibitaro byasenywaga hirya no hino.
Mu nyandiko aherutse gusohora muri Kanama 2020, Padiri Ndorimana avugamo inama, Interahamwe nka Edouard Bandetse zahayemo raporo Perefe, Umukuru w’ingabo, CICR n’abayobozi ba Diyosezi, nyuma yo kurimbura Mibirizi. Yibuka ko Perefe Bagambiki yafashe ijambo ryo kwakira iyo raporo. Hagati mu mirambo yari inyanyagiye mu kiriziya n’andi mazu ya paruwasi, ngo yashyize ejuru, yifashishije indagururamajwi, ati « Bahutu, Bahutukazi, Batutsi, Batutsikazi, mufite ubwoba bw’Inyenzi-Nkotanyi »? Bose ngo basubije, nk’umuntu umwe, bati «Oyaaa!». Abatutsi bavugwaga, uretse we [Ndorimana]ubwe wari waje atwaye Musenyeri, abandi bose bari imirambo y’abari bazize amasasu, za gerenade n’imipanga.
Rwatangiye nabi, rurangira nabi!
Ku wa 25 Gashyantare 2004, ni bwo urukiko rw’iremezo rwa TPIR rwagize abere Bagambiki Emmanuel na Ntagerura André, ku byaha byose baregwaga, maze bahita barekurwa; ni mu gihe umufatanyacyaha wabo Lt Imanishimwe Samuel ahanishwa igifungo cy’imyaka 27. Naho ku wa 8 Gashyantare 2006, urwego rw’ubujurire rwemeje icyemezo cya mbere, ariko igihano cya Lt Imanishimwe kiragabanywa kugeza ku myaka 12.
Nk’uko babihurizaho na IBUKA, abahohotewe basanga baratsinzwe n’inenge nyinshi zaranze uru rubanza, zirimo kuba «abantu batarafashe umwanya wo gushaka ibimenyetso n’uburyo bwo kubitanga». By’umwihariko, Bwana Ndagijimana atunga agatoki kuba «urukiko rwarakoresheje uwitwa Nshamihigo Simeon, wari umufatanyacyaha w’abaregwa, mu gukusanya ibimenyetso», ubundi «hatoranywa abatangabuhamya badafite cyangwa badashobora gutanga neza ibimenyetso».
Uyu muyobozi wa Ibuka-Rusizi agira ati: «kubera izo mpamvu n’ubundi buriganya bwa politiki, urubanza rwagenze nabi, rurangira nabi. None byageze aho amategeko aba inzitizi». Nyuma urukiko rwaje gufata, kuburanisha no guhanisha Bwana Nshamihigo igifungo cya burundu kubera jenoside.
Mu buryo byeruye, kuri ubwo buriganya bwa politiki buvugwa na Ibuka, Padiri Ndorimana atunga agatoki ukuboko kw’igihugu cy’u Bufaransa. Ngo ubwo iki gihugu cyazaga mu kiswe Opération Turquoise, cyinjiriye Bukavu_Cyangugu, hari amabanga basangiye n’abayobozi ari na bo bari bayoboye jenoside. Ku ruhande rw’u Bufaransa, harimo nko kugira impunzi za Nyarushishi agakingirizo, kugira ngo bakome imbere ingabo za FPR-Inkotanyi banahungishe abayobozi ba Leta y’abatabazi, ubundi bakipfuka mu maso ku bikorwa bya jenoside yari igikomeza. Ni ukuvuga ko urubanza rwa Bagambiki na bagenzi, Leta y’u Bufaransa yarufashe nk’urw’abafatanyacyaha bayo.
Ibi ngo byatumye, mu isomwa rya ruriya rubanza rw’abayobozi ba Cyangugu, haba akantu katari gasanzwe mu rukiko rwa Arusha. Nyuma yo kumva abatangabuhamya, barimo 50 bashinja abaregwa uko bari batatu (3), nyuma y’uko umushinjacyaha abasabiye bose igifungo cya burundu, inteko y’abacamanza batatu (3) yariherereye.
Perezida w’iburanisha, LIoyd Georges Williams ukomoka muri Jamaïca, ni we wenyine watoye igifungo cya burundu, mu gihe abacamanza Yakov Ostrovsky na Pavel DolencILs bakomoka mu Burusiya na Slovenia bo batoye ko abaregwa ari abere. Nyuma y’ubu bwumvikane bucye n’icyemezo cyo kugira abere abaregwa, Perezida w’inteko yahise yegura muri iyo nteko no mu rukiko rwa TPIR muri rusange.
Gusubirishamo urubanza ni urugendo!
Kuba i Rusizi bavuga buri gihe Perefe Bagambiki, ngo ni uko bazi neza ibyo yakoze mu gihe cya jenoside, bakaba baratunguwe no kumva ko yabaye umwere. « Abacitse ku icumu bakeneye ko Bagambiki yongera kuburanishwa. Ni ko tubyumva». Uyu muyobozi wa Ibuka, mu Karere ka Rusizi, akomeza asobanura ko n’ubwo hari abandi bakatiwe cyangwa bazanakatirwa, ibi ari«bwo buryo bwo guha abahohotewe ubutabera, kuko Bagambiki ari we nkingi ya mwamba ya jenoside muri Cyangugu».
Gusa rero ngo kubera ko batari abanyamategeko, bakaba batarasomye dosiye, batanazi «aho urubanza rwapfiriye», ngo baratekereza kwiyambaza Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), kuko bo bafite abanyamategeko. Nyuma yo gusuzuma imiburanishirize y’uru rubanza, wenda bo ngo bazashobora gusubiza iki kibazo: Uru rubanza abantu bahora bagarukaho, hari izindi nzira zo kurusubirishamo? Niba ntazihari, reka tubabwire bibave mu mutwe binarangire. Bwana Ndagijimana agira ati: «icyo gihe tuzemera dushyingure icyo gitekerezo nk’uko twashyinguye abacu».
Bwana Juvens Ntampuhwe, umunyamategeko n’umuhuzabikorwa w’umushinga Justice et Mémoire, uhuriweho n’imiryango nka RCN Justice et Democratie na Pax Press, asobanura ko isubirishamo ry’imanza nk’urwa Bagambiki rishoboka, igihe cyose hagaragajwe icyaha gishya n’ibimenyetso bishya. Ariko cyane cyane, icya ngombwa « ni ukubanza gusuzuma ibiteganywa n’amategeko agenga imiburanishirize n’itangwa ry’ibimenyetso muri TPIR ». Asanga gusubirishamo urubanza byaba urugendo rurerure, rurimo imvune kandi wenda nta cyizere cy’umusaruro.
Uyu Perefe Bagambiki Emmanuel, Padiri Ndorimana amugereranya na Sindikubwabo Theodore, Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi, watwitse Perefegitura yavukagamo ya Butare kuva tariki ya 18 Mata 1994. Agira ati « na Bagambiki aho yageraga hose, byitwa ko agiye kubungabunga amahoro, abatutsi bahahungiye bicwaga uwo munsi», kandi ngo yazengurutse Cyangugu yose.
Ni yo mpamvu Perezida wa Ibuka, mu Karere ka Rusizi, yemeza ko « gusubiza Bagambiki imbere y’ubutabera byaba ari bwo butabera », bwahabwa abanya Cyangugu n’abanyarwanda, muri rusange, n’abahohotewe n’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko.
Tanga igitekerezo